Umunyapolonye, Kamil Majchrzak w’Imyaka 28 y’amavuko, yegukanye Igikombe cy’Irushanwa rya ATP Challenger Tour ryari rimaze Icyumweru rikinirwa mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Umunya-Argentine, Marco Trungelliti amaseti 2-0 (6-4, 6-4).
Uyu mukino wari uryoheye amaso wabereye ku Bibuga bya Kigali Tennis Ecology, wakurikiranywe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul n’Umufasha we Madamu Jeannette Kagame.
Rwandaš·š¼ Tennis š¾ News: Perezida wa Repubulika yāu Rwanda #KagamePaul, yashimiye Umunyapolonye Kamil Majchrzak wegukanye Irushanwa rya #ATPChallenger50Tour atsinze Umunya-Argentine Marco Trungelliti Amaseti 2-0 (6-4,6-4) mu Mukino ubwe yakurikiye.#RwOT@RwandaGov @atptour pic.twitter.com/6Ki9T1b8or
— Uwihirwe Patrick (@UwihirwePatric1) March 2, 2024
Hari kandi Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Tennis muri Afurika, Jean Claude Talon, Umuyobozi wa ATP Challenger, Eric Lamquet, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, ikirangirire muri Tennis no kuririmba, Yannick Noah, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, Theoneste Karenzi n’abandi.
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Kamil araguma i Kigali ategereje gukina irindi rushanwa naryo rya ATP Challenger ritangira ku wa mbere tariki ya 04 Werurwe kugeza ku ya 10 Werurwe 2024.
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Kamil Majchrzak yagize ati:āNejejwe no kuba negukanye iri Rushanwa by’umwihariko kuba mbikoze ndi i Kigali. Ndashimira abariteguye n’Abanyarwanda batahwemye kutuba inyuma muri iki Cyumweruā.
Yunzemo ati:āIcyumweru maze mu Rwanda cyaranyuze, bityo n’Irushanwa ryo mu Cyumweuru gitaha nzarikina ntagisibyaā.
Uretse Kamil wegukanye iri rushanwa mu bakina ku giti cyabo,Ā Max Houkes na ClĆ©ment Tabur baryegukanye batsinze Pruchya Isaro ukina afatanyije Christopher Rungkat amasetiĀ 6-3, 7-6(4).
Rwandaš·š¼ Tennis š¾ News: Ikipe yāUmuholandi Max Houkes ufatanya nāUmufaransa Clement Tabur, yegukanye Irushanwa rya #ATPChallenger50Tour itsinze iyāUmunyatayirandi Pruchya Isaro ufatanya nāUmunya-Endoneziya Christopher Rungkat amaseti 2-0 ā6-3, 7-6 (4)ā. @RWAChallenger #RwOT pic.twitter.com/JVcNxfpFUW
— Uwihirwe Patrick (@UwihirwePatric1) March 2, 2024
Ni ku nshuro ya mbere Irushanwa ryo ku rwego nk’uru ryari ribereye mu Rwanda, by’umwihariko no muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, kuko ryahaherukaga mu 1990.
Amafoto






