Tennis: Abitabiriye ‘He for She Festival Challenge’ basabye ko Uburinganire muri Siporo bwashinga Imizi

0Shares

Nyuma y’Iminsi itatu rikinwa, irushanwa rya ‘He for She Festival Challenge’ ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024.

N’Irushanwa ryateguwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta washinzwe ugamije gufasha urubyiruko by’umwihariko Abari n’Abategarugoli kwiteza imbere, Ingenzi Initiative. Ryitabiriwe n’abakinnyi 40.

Ryari rigamije gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Siporo, by’umwihariko umukino wa Tennis.

Hagati ya tariki 27-28 Ukuboza 2024, hakinwe imikino y’amajonjora, mu gihe tariki ya 29 Ukuboza, hakinwe imikino ya nyuma ndetse abahize abanda begukana ibikombe.

Ryakinwe mu byiciro birimo; Icy’abagore (Abakobwa) bahoze ari abakinnyi babigize umwuga. Aba bakinnye mu kiciro cyabo bahujwe n’abagabo batabigize umwuga.

Icy’abagore (Abakobwa) batabigize umwuga, bahujwe n’abagabo bahoze ari abakinnyi babigize umwuga.

Ikiciro cy’abakinnyi bakuru. Bafite imyaka iri hejuru ya 60. Cyari kigizwe n’abagore n’abagabo.

Uretse kwimakaza ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire muri Siporo, iri rushanwa kandi ryari rigamije kwereka abafite imyaka yo hejuru ko badakwiriye kwigunga, ndetse n’abakiri bato ko bakwiriye gukina bazirikana ko no mu zabukuru bidahagarara.

By’umwihariko, irushanwa nk’iri ryo mu mpera z’Umwaka, abaryitabiriye baranzwe n’ubusabane, bishimira ibyo bagizeho mu Mwaka uri kugana ku musozo, no gutegurira hamwe ibizakorwa mu Mwaka utaha.

Tuyishimire Rona (17) umwe mubitabiriye Irushanwa rya He for She Festival Challenge, yavuze ko kuri we ari iby’agaciro.

Ati:”Kuri twe nk’abakobwa bakiri bato, ryadufashije kwigirira ikizere. Kubona ukina ufatanyije na Musaza wawe cyangwa Umubyeyi wawe, bikongerera imbaraga”.

“Natangiye gukina Tennis mfite imyaka 9. Muri macye maze Imyaka 8 nkina bihoraho. Nkurikije uko natangiye, birumvikana maze kumenyera ku buryo buri mukinnyi imbere mu gihugu twakina”.

“Gukina Tennis bifite akamaro kanini kuri twe nk’abakinnyi by’umwihariko abakiri bato, kuko bigufungurira amarembo yo kujya gukina mu bindi bihugu, wakwitwara neza ukabikuramo amikoro yagufasha mu buzima ndetse no gupima urwego ufite ugereranyije n’abandi bakinnyi ku ruhando mpuzamahanga”.

Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru nyuma yo gusoza iri rushanwa, Umuyobozi wa Ingenzi Initiative, Ndugu Philbert yagize ati:”Umukino wa Tennis imbere mu gihugu igira amarushanwa atandukanye. Ariko ku ruhande rwacu, irushanwa rihuza umukinnyi w’Umugabo ukina afatanuije n’uw’Umugore, n’Irushanwa rishya twashyizeho ritari risanzweho. Kuri twe n’ibyo kwishimira”.

”Twatagije iri rushanwa tugamije kwerekana ko Umugore nawe afite ubushobozi bwo gukina kandi agatanga umusaruro. Abikoze mu kibuga, no hanze mu buzima busanzwe, ntacyamunanira”.

“Ni ku nshuro ya gatatu ryari rikinwe muri uyu Mwaka, ariko n’Umwaka ushize ryarakinwe”.

Ndugu Philbert yatangaje ko yifuza ko iri rushanwa ryakaguka kurushaho ndetse n’umubare w’abaryitabira ukiyongera.

Ati:”Dutangiza iri rushanwa, ntabwo twifuzaga ko rizajya rikinwa ngo rihagarare. Turaryifuza nk’irushanwa rikomeye mu Myaka iri imbere, kandi ryitabirwa na benshi”.

Uko abakinnyi begukanye ibihembo:

  • Ikipe y’Umukinnyi w’Umugabo wakinnye afatanyije n’Umugore: Bizima Joseph & Carine Nishimwe
  • Ikipe y’Umukinnyi w’Umugore wakinnye afatanyije n’Umugabo: Umutesi Chantal & Rutayisire
  • Ikipe y’Umugabo wahoze ari umukinnyi n’umugore ugitangira gukina: Kamanzi Fidel & Aimee Sabrine Shyirambere
  • Ikipe y’Umukinnyi w’Umugore (Umukobwa) wahoze akina nk’umunyamwuga n’Umugabo utarabigize Umwuga: Umulisa Joseline & Rutayisire.

Mu Kwezi kwa Werurwe (3) 2025, Ingenzi Initiative izategura Irushanwa ngarukamwaka ryo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umugore, ari naryo rizabimburira andi ya ‘He for She’ ateganyijwe mu Mwaka utaha.

Amafoto

May be an image of 8 people, people golfing, people playing tennis, golf course and text

May be an image of tennis player and text

May be an image of 1 person, phone and text
Umuyobozi wa Ingenzi Initiative, Ndugu Philbert, yatangaje ko ‘He for She Challenge’ yifuza ko riba irushanwa rizakomera mu bihe biri imbere

 

May be an image of 2 people
Me. Kayiranga Cyrire, umwe mu bitabiriye iri rushanwa, yasabye abagore n’abagabo bakora siporo ariko bakitinya, ko bakwitabira iri rushanwa, kuko ari urubuga rwiza rwo kubarinda kwigunga

 

May be an image of 1 person and grass
Tuyishimire Rona, yishimiye kwitabira iri rushanwa, avuga ko ryamutinyuye.

 

May be an image of 2 people, people playing tennis and text

May be an image of 2 people and people golfing
Umutesi Chantal n’umwe mu begukanye Igikombe

 

May be an image of 2 people, people playing tennis, people golfing and text
Aimee Sabrine Shyirambere, yakusanyije ibikombe

 

May be an image of 5 people and people playing tennis
Abari n’Abategarugoli bagaragaje ko bashoboye gukina Tennis kandi bagatsinda

 

May be an image of 4 people, people playing tennis and text

May be an image of 1 person, playing tennis and text

May be an image of 2 people, people playing tennis and text

May be an image of 3 people, people playing tennis and grass

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *