Tems yashyikirijwe Igihembo cya Grammy Awards 2023 yegukanye

Umuhanzi w’Umunyanijeriyakazi Temilade Openiyi uzwi nka Tems, yashyikirijwe Igikombe yegukanye mu bihembo bya Grammy Awards 2023 byatanzwe tariki ya 06 Gashyantare 2023.

Binyuze kuri Muyiwa Awoniyi uhagarariye inyungu za Tems muri Muzika, ku ikubitiro niwe washyize hanze Ifoto y’Igikombe uyu Muhanzikazi yegukanye mu mafato yashyize ku Rukuta rwa Instagram.

Ubwo Ibihembo bya Grammy Awards byatangwaga ku nshuro ya 65, Tems yegukanye icya Best Melodica Rap Performance.

Yacyegukanye abikesha Indirimbo ‘Wait For U’ yafatanyije na Future na Drake.

Nyuma yo kwegukana iki gihembo, Tems yabaye Umuhanzikazi wa mbere wo muri Nijeriya wari utoranyijwe muri ibi bihembo akanegukanamo kimwe muri byo.

Yari yatoranyijwe kandi no mu bihembo bwo ku nshuro ya 64 mu kiciro cya Best Global Performance abikesha Indirimbo ‘Essence’ yari yafatanyije na Wizkid.

Gusa, icyo gihe ntiyagize amahirwe yo kwegukana iki gihembo kuko cyatwawe n’Umuya-Pakistan, Arooj Aftab.

Tems ni umwe mu Bahanzikazi bakomeye mu gihugu cya Nijeriya

 

Temilade Openiyi ‘Tems’ yashyikirijwe iki gihembo nyuma y’Amezi 5 agitsindiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *