Mu gihugu cya Tchad harabarurwa abantu 9 baguye mu mpanuka y’iturika ryabereye mu bubiko bw’intwaro mu murwa Mukuru Ndjamena, abarenga 46 bo bakomeretse ariko imibare iracyari iy’agateganyo.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Tchad, Abderaman Koulamallah yabwiye itangazamakuru ko abantu bagera kuri 46 bihutanywe kwa muganga aho barimo kuvurwa ibikomere binyuranye bagize.
Iryo tururika ryabaye ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri, ngo ryakuye umutima abaturage batuye muri karitsiye ya Goudji mu murwa mMkuru Ndjamena, bamwe batangira kwiruka bahunga.
Gusa igisirikare cya Tchad kivuga ko ubu bamwe imitima yagarutse mu gitereko kandi ko n’inkongi y’umuriro yakurikiye iryo turika yamaze kuzimywa.
Kugeza ubu kandi icyateye iryo turika ntikiratangazwa, ariko Perezida Mahamat Deby Itno yavuze ko hatangiye iperereza ngo kimenyekane.
Perezida Mahamat Deby Itno kandi yageze ahabereye iyo mpanuka anasura abakomeretse mu bitaro bajyanywemo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, yifurije abapfuye kuruhukira mu mahoro, yifuriza imiryango yabo gukomera no gukira ku bakomeretse.