Taekwondo: Abakinnyi basaga 400 bitezwe mu Irushanwa rya “Korean Ambassador’s Cup” rigiye gukinwa ku nshuro ya 11

Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Taekwondo, ku bufatanye na Ambasade ya Koreya mu Rwanda, bateguye Irushanwa Ngarukamwaka rizwi nka “Korean Ambassador’s Cup”.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 11, riteganyijwe hagati ya tariki 13 na 14 Kanama (8) 2024, rikazabera kuri Petit Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Abakinnyi bahagarariye amakipe 28 yo mu bihugu Bitandatu (6), bazaba bakereye guhatana binyuze mu buryo bubiri bukinwamo uyu mukino. Ubu ni KYORUGI (Kurwana) na POOMSAE (Kwiyereka).

Aya makipe 28, azaba agizwe n’abakinnyi basaga 400, barimo abo mu makipe atatu (3) yo mu gihugu cya Kenya, Ikipe ya Polisi yo mu gihugu cya Sudani y’Epfo, Ikipe yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Amakipe abiri yo muri Uganda, Ikipe yo muri Tanzaniya n’Amakipe 19 yo mu Rwanda.

Umwaka ushize, ubwo iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 10, Ikipe ya Police Taekwondo niyo yaryegukanye, nyuma yo gukusanya  Imidali itanu.

Irushanwa ry’Umwaka ushize, ryari ryahujwe n’Isabukuru y’imyaka 60 y’ubufatanye bw’u Rwanda na Koreya y’Epfo.

Ryitabiriwe n’abakinnyi 250 baturutse mu makipe 23 y’imbere mu gihugu n’andi arindwi yo mu bihugu bya; Kenya, Tanzania, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Ethiopie na Botswana.

Amafoto yaranze iri Rushanwa mu Mwaka ushize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *