Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024, kuri Hilltop Hotel i Remera mu Mujyi wa Kigali, hasorejwe amahugurwa yari amaze iminsi ibiri (2) ahabwa abakinnyi b’Umukino Njyarugamba wa Taekwondo, bakina Poomsae (Kwiyereka).
Aya muhugurwa yo ku rwego ruhambaye, yateguywe n’Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Taekwondo mu Rwanda, yitabirwa n’abakinnyi bavuye mu bihugu Bitandatu (6).
Yatanzwe n’Inzobere z’Abarimu bakomoka muri Korea, barimo; LEE Jin-han ufite Dan ya 8, Ahn Hyeong-won ufite Dan ya 5 na Jeong Ji-man ufite Dan ya 7.
Yayobowe na Lee Jin-han ufite Umukanda w’umukara, Dan 8 n’inzobere yohererejwe na Leta ya Korea muri Cote d’Ivoire, afatanyije na Ahn Hyeong-won ufite umukandara w’umukara, Dani 5, inzobere yohererejwe na Leta ya Korea mu Misiri.
Hari kandi Ji-Man Jeong, ufite Umukandara w’umukara Dani 6 ndetse utegereje guhabwa iya karindwi yatsindiye, akaba inzobere yohererejwe mu Rwanda na Leta ya Korea.
Umunsi wa mbere w’aya mahugurwa, witabiriwe n’abakinnyi 157, mu gihe ku munsi wa kabiri witabiriwe n’abakinnyi 102.
Umuyobozi ushinzwe Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, akaba n’inzobere yoherejwe mu Rwanda na Leta ya Korea y’Epfo, Jeong Ji-man, yatangaje ko ku munsi wa mbere hitabiriye benshi kuko hatarebwaga urwego rw’umuntu muri Taekwondo.
Yakomeje avuga ko uko amasomo yakomezaga kwicuma, umubare wagendaga ugabanuka bitewe n’uko amasomo ajyana n’urwego abantu baba bariho rwerekanwa n’imikandara.
Aya mahugurwa yakonzwe ku nshuro ya mbere yitabiriwe n’abakinnyi baturuka mu bihugu birimo; Sudani y’Epfo, Kenya, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Uganda, Ubuhinde n’u Rwanda.
Amafoto