Sudani yikomye Amahanga ari kwivanga mu bibazo iki gihugu gifite

Ubwongereza, Amerika, n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’isi byamaganye ihohotera rikorwa n’impande zishyamiranye muri Sudani kandi byahamagariye akanama ka ONU gashinzwe uburenganzira bwa muntu guhaguruka kagakurikiranira hafi ubwo bushyamirane mu nama y’iri shami rya ONU yihutirwa kuri uyu wa kane.

Ambasaderi wa Sudani mu muryango w’abibumbye, I Geneve, ntiyashyigikiye uruhare rusabwa guturuka hanze, yumvikanisha ugushyamirana nk’ikibazo cy’imbere mu gihugu kandi ahamagarira icyo yise “igisubizo nyafurika ku bibazo by’abanyafurika”.

Ibihugu bine, Ubwongereza, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubudage na Noruveje, biyoboye ibindi mu gushakisha uburyo umwanzuro wafatwa kugirango inzobere za ONU kuri Sudani zigire ububasha burushijeho bwo gucunga no gushyira ahabona ihohotera rikorwa. Byitezwe ko batora mu masaha ari imbere.

Ambasaderi w’Amerika I Geneve, Michelle Taylor, yavuze ati: “Iki ni igihe cyo kwoherereza ubutumwa bwumvikana impande ziri mu bushyamirane ko ibahanze amaso kandi yiteze ko bakorera abaturage ba Sudani”.

Ku ruhande rwe, ambasaderi wa Sudani, Hassan Hamid Hassan yagaye ibyavugiwe mu nama byose agaragaza ko nta gaciro bifite. Yabajije ati: “Kuki mufite umuhate wo gukoresha inama nk’iyo muri iki gihe, cyane ko kugeza ubu nta gihugu na kimwe cy’Afurika cyangwa cy’abarabu cyayishyigikiye”.

Yakomeje agira ati: “Ibibera muri Sudani ni ikibazo cy’imbere mu gihugu kandi ibyo ingabo za Sudani (Sudanese Armed Forces) zikora ni inshingano itegeko nshinga riha abasilikare bo mu bihugu byose byo kw’isi”. (Reuters)

Abaserukira impande 2 zihanganye muri Sudani.

 

Unravelling the Sudan Crisis: The Root Causes of the Ongoing Conflict | Sudan  Conflict - YouTube

Sudan crisis explained: What's behind the latest fighting and how it fits  nation's troubled past

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *