Sudani yanze ubusabe bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kohereza ingabo zawo zitagira aho zibogamiye mu butumwa bwo kurinda umutekano w’abasivili bakuwe mu byabo n’intambara hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa Rapid Support Forces wayigometseho.
Iyi ntambara yatangiye mu kwezi kwa kane umwaka ushize yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi iteza ibibazo bishyira mu kaga ubuzima bwa benshi.
Itsinda ry’impuguke z’ abashakashatsi b’Umuryango w’Abibumbye ryoherejwe muri Sudani ryatangaje kuwa gatanu ushize ko babonye ibikorwa biteye ubwoba bibangamiye uburenganzira bwa muntu bikorwa n’impande zombi z’abashyamiranye mu ntambara ibera muri iki gihugu.
Bavuze ko ibyo babonye bishobora kwita ibyaha by’intambara cyangwa ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Bahise basaba ko nta kuzuyaza Umuryango w’Abibumnye ukwiriye kohereza umutwe w’ingabo z’itagira aho zibogamiye ugahabwa inshingano zo kurinda abasivili.
Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani iyobowe na Leta ya jenerali Abdel Fattah al-Burhan, yasohoye itangazo ku wa gatandatu rivuga ko guverinema ya Sudani yanze ku buryo budasubirwaho ibyasabwe n’intumwa z’umuryango w’Abibumbye.
Iryo tangazo ryise komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye “urwego rwa politiki kandi rutemewe n’amategeko” rivuga ko ibyasabwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye “biciye ukubiri n’inshingano zawo”.
Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani iravuga ko komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye yagombye gushyigikira imbaraga z’igihugu aho kuzana urundi ruhande mu kibazo gihari.
Yamaganye kandi ubusabe bw’itsinda ry’impuguke zisaba ko yakomenyirizwa kugura intwaro.
Impuguke z’umuryango w’Abibumbye zavuze ko abasivili bagera kuri miliyoni umunani muri Sudani bakuwe mu byabo, abandi bagera kuri miliyoni ebyiri bagahungira mu bihugu bituranye na Sudani.
Abantu barenga miliyoni 25 – icya kabiri cy’abatuye igihugu bafite ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus, wari mu ruzinduko muri Sudani kuri iki cyumweru yavuze ko urugero rw’ibibazo bafite bikeneye kwitabwaho mu buryo bwihutirwa ruteye inkeke kandi nta kirimo gukorwa ngo intambara ibitera ihagarare.
Tedros Adhanom Ghebreyesus, wari mu biro by’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani byimukiye mu mujyi wa Port Sudan kubera intambara ikomeye iri mu murwa mukuru Khartoum, yasabye Isi gukangukira iki kibazo igafasha Sudani kuva muri aka kaga. (VoA)