Sudani: Umuryango w’Abibumbye wasabye Impande zihanganye gutanga Agahenge k’Iminsi 3

0Shares

Umuryango w’Abibumbye wongeye gusaba igisirikare cya Sudani n’Umutwe w’Abarwanyi wa Force de Soutien Rapid/ Rapid Support Force gutanga agahenge k’iminsi itatu kugirango haboneke uburyo bwo kugeza inkunga ku baturage.

Ni mu gihe abaturage b’i Khartoum babayeho nabi cyane kubera kutabasha kubona amazi, umuriro, ibyo kurya kandi nta n’amafaranga bafite, iki kikaba ari ikibazo giteye inkeke ndetse  gihangayikishije UN/ONU, mu gihe yibaza uko ubuzima bw’Abanyasudani bwakurwa mu Kaga.

Hari hashize iminsi mike UN/ONU isabye impande zombi gutanga agahenge k’iminsi irindwi kugira ngo ibone uko igeza imfashanyo kuba babaye, ariko ntibyubahirizwa ahubwo imirwano irushaho gukara.

Imibare ya UN/ONU igaragaza ko Abanyasudani bagera kuri Miliyoni 25 muri 45 muri icyo gihugu bakeneye ubufasha bw’ibiribwa, imiti, amazi n’ibindi bikenerwa muri rusange .

Iyi mibare kandi igaragaza ko abaturage basaga Miliyoni 1.5 bakuwe mu byabo, abandi 1800 bakaba bamaze kuhaburira ubuzima.

Ni Intambara iri kuba hagati y’ingabo za Leta ziyobowe na Gen. Abdul Fattah al-Burnah n’umutwe wa RSF uyobowe na Gen. Mhamed Hamdan Dagalo uzwi cyane nka Hamedti, bakaba barwanira ubutegetsi.

Imibare ya 26 Gicuransi 2023 igaragaza ko 345.000 by’abaturage Bahunze Sudani bakerekeza mu bindi bihugu birimo Misiri, Chad na Ethiopia.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kwiyongera mu miryango yahungiye Imbere mu gihugu.

Raporo za UN/ONU zigaragara ko impande zombi zihanganye zafashe abagore b’abakobwa ku ngufu ku kigero cyo hejuru.

Mu gihe ikomeje kugarika Ingogo, UN/ONU ikomeje gusaba ko yahagarara hakabaho ubwumvikane, kuko uko iminsi ishira Igihugu kijya mu kangaratete n’abaturage bakahagorerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *