Sudani: Imyuzure yatewe n’isenyuka ry’Urugomero yahitanye 30

0Shares

Muri Sudani, abakora ubutabazi bari gukora iyo bwabaga mu bikorwa byo gushaka abarokotse nyuma y’uko amazi y’imvura asenye urugomero atera imyuzure ikomeye kurusha imaze igihe iba muri iki gihugu yose.

Isenyuka ry’urugomero rwa Arbaat ku cyumweru ryahitanye abantu 30 n’abandi bataramenyekana bashobora kuba bagera muri za mirongo.

Imvura nyinshi yateye imyuzure n’inkangu mu bice ubundi bisanzwe byumutse bituma ubutaka bumera nk’ibishanga.

Sudani yibasiwe n’intambara imaze imyaka ikabakaba ibiri yahitanye abatari bake ikura abandi ibihumbi mu byabo. Abagera ku 118.000 bakuwe mu byabo hirya no hino mu gihugu abanda barenga 300.000 bagerwaho n’ingaruka z’iyi myuzure yasenye ingo itera n’ikwirakwira ry’indwara zirimo korera.

Hiyongereho n’inzara y’igikatu none iyi myuzure yatumye abatanga imfashanyo batabona uko bagera ku bazikeneye. Bari basanzwe bafite iki kibazo kubera intambara ishyamiranyije ingabo za Leta n’abayigometseho ba Rapid Support Forces none byarushijeho kuzamba

Ishami ry’umuryango w’Abibubmbye ryita ku biribwa, PAM, ku cyumweru ryatangaje ko imfashanyo y’ibiribwa yari yashoboye kwambuka umupaka wa al-Tina igera muri Darfur ya ruguru kuva mu kwezi kwa karindwi hagati, ariko yazitiwe n’imyuzure bituma badashobora kuyigeza aho itangirwa. (VoA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *