Sudani: Abarenga Miliyoni 10 bakuwe mu byabo n’Intambara ihanganishije Rapid Support Forces n’Ingabo za Leta

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (OIM) ryatangaje ko muri Sudani abantu bagera kuri miliyoni 10 bamaze gukurwa mu byabo kuva hatangiye intambara hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa Rapid Support Forces wayigometseho.

Uyu mubare ungana na 20 ku ijana by’abaturage bose batuye Sudani ni wo wa mbere munini ku isi w’abantu bakuwe mu byabo kandi uracyiyongera nkuko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Kuva iyi ntambara itangiye mu kwezi kwa kane umwaka ushize, abantu bagera kuri miliyoni 2.2 bahungiye mu bihugu bituranye na Sudani naho ababarirwa kuri miliyoni 7.8 bahungiye imbere mu gihugu nkuko bitangazwa n’ishami rya LONI ryita ku bimukira (OIM).

Aba bariyongera ku bandi basaga miliyoni 2 bari basanzwe barakuwe mu byabo n’intambara zabanje hagati y’ingabo za leta n’abarwanyi ba Rapid Support Forces (RSF).

Iyi ntambara yatangiriye i Khartoum mu murwa mukuru iza gukwira mu bindi bice by’intara ya Darfur mu burengerazuba.

Impuguke za LONI ziravuga ko muri iki gihe ikibazo cy’inzara kiri ku isonga mu kongera umubare w’abimukira kurusha icy’intambara. Abantu benshi baragerageza kuva mu ntara ya Darfur aho bigoye kubona imfashanyo y’ibiribwa.

Uko abarwanyi ba RSF basibanira kwigarurira ibice by’uburasirazuba n’amajyepfo y’igihugu, ni ko umubare w’abakurwa mu byabo wiyongera.

OIM ivuga ko mu ntara ya Sennar, abarwanyi ba RSF bagaba ibitero mu masoko no mu ngo zaba izo mu mijyi cyangwa mu byaro bakamenesha abaturage. RSF irabihakana.

Abakuwe mu byabo benshi ubu bari muri Leta ya Gedaref, icumbikiye abagera ku 668.000 bose bafite ikibazo cyo kutagira ubwugamo mu gihe hariho imvura nyinshi.

Umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bwa muntu mu cyumweru gishize waburiye inzego zinyuranye ko RSF ishobora kuzahagaba ibitero ikurikiranye impunzi 40.000 z’abanyetiyopiya ishinja gufasha ingabo za Leta.

Intambara yatangiye muri iki gihugu yatumye abagituye bagera kuri miliyoni 50 bahura n’ikibazo cy’inzara. Bakeneye ubutabazi bw’ingoboka ku byerekeye ibiribwa kuruta ikindi gihugu ku isi. (VoA)

Abavanywe mu byabo n’intambara yo muri Sudani, babuze ayo bacira n’ayo bamira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *