Abantu 73 bahitanywe n’impamvu zinyuranye zirimo indwara z’inzaduka mu Mujyi wa al-Hilaliya wo muri Sudani wagoswe n’abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces.
Uyu mutwe wigometse ku butegetsi muri icyo gihugu.
Aka ni agace kamwe mu twagabweho ibitero muri Leta ya El Gezira kuva umwe mu basirikare bakuru bo mu mutwe wa RSF awutorotsemo akajya gufatanya n’ingabo za Leta.
Byatumye uwo mutwe wihimura ku baturage b’aho akomoka ibitero byahagabwe bikura mu byabo abagera ku 135 000.
Intambara hagati y’uyu mutwe n’ingabo za leta imaze gukura mu byabo abantu bagera kuri miliyoni 11 iteza n’inzara ikomeye muri iki gihugu.
Ihagarikwa ry’ikoreshwa rya interineti mu gihugu ryatumye kumenya imvano y’uburwayi bw’inzaduka bukomeje kugaragara mu bavanywe mu byabo itabasha kumenyekana
Uwe mu bavuganye n’ibiri ntaramakuru by’Abongereza yavuze ko abantu batatu bo mu muryango we bahitanywe n’ubwo burwayi ariko yabimenye nyuma y’iminsi itatu abandi bamaze kugera mu bice bibonekamo interineti.
Abashaka kuva aho abaturage bakusanyirijwe basabwa kwishyura amafaranga menshi kuri za bariyeri z’abarwanyi ba RSF nk’uko bamwe mu baturage babivuga.
Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zivuga ko ingabo za RSF ziheruka kugaba igitero mu musigiti wo muri uwo mujyi zigahitana abantu batanu. (VoA)