Steve Rubanguka yerekeje muri Shampiyona ya Arabia Saudite

Umukinnyi wo hagati mu kibuga w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Steve Rubanguka yasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’ikipe ya Al Nojoom FC ikina mu kiciro cya kabiri muri Shampiyona ya Arabia Saudite.

Rubanguka yerekeje muri iyi kipe ibarizwa mu Mujyi wa Al Hasa nyuma yo gutandukana na Zimbru Chisinau yo muri Shampiyona ya Moldova.

Akina muri Zimbru, yayifashije gukina amajonjora y’ibanze y’Irushanwa rya UEFA Europa Conference League, gusa atandukanye na yo nk’umukinnyi utari ugifite amasezerano.

Imwe mu ntego nyamukuru yatumye agurwa na Al Nojoom, ni ukuyifasha kuyizamura mu kiciro cya mbere.

Ku myaka 26 y’amavuko, Rubanguka yatangiriye umwuga we wo guconga ruhago mu ikipe ya FC Blaasveld yo mu gihugu cy’Ububiligi mu Mwaka w’i 2008 ubwo yari afite imyaka 12 gusa.

Nyuma, yaje kwerekeza mu makipe arimo; RFC Wetteren, Patro Esiden, Karaiskakis yo mu Bugereki na Zimbru Chisinau yo muri Moldova ubwo yari atangiye guconga ruhago nk’umukinnyi mukuru.

Ku rwego mpuzamahanga, amaze gukinira Amavubi imikino ine (4), aho yinjiye mu ikipe y’Igihugu ku nshuro ya mbere muri Werurwe y’i 2021 mu mukino wahuje u Rwanda na Mozambique.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *