Special Olympics: U Rwanda rugiye kwitabira Imikino Olempike y’abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Kamena 2022, Komite y’u Rwanda y’abakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe (Rwanda Special Olympics) yagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru cyari kigamije kuryereka aho imyiteguro yo kwitabira Imikino Olempike yo mu Mpeshyi izabera i Berlin mu gihugu cy’Ubudage, mbere y’uko abakinnyi bahaguruka kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023.

Muri iki kiganiro, Paseteri Sangwa Deus uyobora uyu muryango, yagaragaje aho imyiteguro igeze ndetse yizeza abanyarwanda ko intsinzi igomba kuzaririmbwa byanze bikunze.

Pasiteri Sangwa yagize ati:”Iyi mikino ni umwanya mwiza wo kwerekana ko imikino y’abantu bafite ubumuga bwo mu Mutwe imaze kugera ku rwego rushimishije mu Rwanda”.

“Muri iyi mikino, abakinnyi bacu bazerekana impano bafite ndetse banatinyure abandi bumva ko batewe ipfunwe ni uko bavutse”.

“Dufitiye ikizere itsinda rizaba riduhagarariye, kandi turizera ko bazahesha ishema Igihugu cyacu binyuze mu mikino inyuranye bazaba bahanganyemo n’abandi bakinnyi baturutse imihanda yose”.

Bwana Ndayishimiye Gilbert, uzaba uyoboye iri tsinda nk’umwungiriza, yatangaje ko ubunararibonye bakuye i Abu Dhabi mu 2019, babushingiyeho bitegura iyi mikino kandi bizeye kuzayitwaramo neza, n’ubwo bazaba bahanganye n’ibindi bihugu bitoroshye.

“Yakomeje avuga ko n’ubwo no mu bindi byiciro bafite ikizere cyo kuzegukanamo Imidali, ariko bahanze amaso mu bakinnyi bazakina Metero 100, bashingiye ku bihe byiza bakuye mu mikino ny’Afurika yabereye mu Misiri ndetse no mu 2019 mu Mikino Olempike iheruka”.

Biteganyijwe ko itsinda ry’u Rwanda rigizwe n’abakinnyi 15, rizahaguruka i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 11 Kamena 2023, mu gihe imikino iteganyijwe tariki ya 17 kugeza ku ya 25 Kamena 2023.

Aba bakinnyi 15, bazahatana mu mikino irimo gusiganwa ku maguru, Bocce ndetse n’umupira w’amaguru mu kiciro cy’abagore ukinwa n’abantu 7.

Muri aba bakinnyi 15, 7 bazakina umupira w’amaguru, 2 bakine Bocce mu gihe abandi bazasiganwa ku maguru, aho bazasiganwa mu kibuga mu byiciro bitandukanye birimo n’intera ya Metero 100 (100m).

Mbere yo kwerekeza muri iyi mikino, abakinnyi b’u Rwanda bari bamaze Ibyumweru bisaga Bibiri (2) mu myiteguro igamije kuzitwara neza muri iyi mikino.

Imikino Olempike yo mu Mpeshyi ikinwa n’abantu bafite Ubumuga, ni imikino ikinwe buri uko Imyaka Ine (4) ishize.

Ihuriza hamwe abakinnyi bafite Ubumuga bwo mu Mutwe baturutse mu bihugu binyuranye ku Isi.

Igamije guteza imbere ihame ryo gufasha abafite ubu bumuga kwisanga mu buzima nk’ubwandi no kwishimira ibyiza by’imikino mu buzima bwa muntu.

Mu mwaka w’i 2019, u Rwanda rwitabiriye imikino nk’iyi yabereye mu Mujyi wa Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe za Abarabu, aha rukaba rwarahegukanye Imidali Itatu (3).

Mu minsi ishize, u Rwanda kandi rwitabiriye imikino ny’Afurika yabereye mu Misiri, aha naho rukaba rwarahanyuranye Umucyo.

Amakuru THEUPDATE ifite, ni uko ntagihindutse mu Mwaka utaha, u Rwanda ruzakira imikino ny’Afurika y’abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe.

Itsinda ry’u Rwanda rizerekeza i Berlin, rizaba rigizwe n’abantu bose hamwe 26, barimo abakinnyi 15, abatoza 6, umuyobozi wa Deregasiyo, umuyobozi wungirije wa Deregasiyo, Umuganga ndetse n’abandi 2 bo mu buyobozi.

Deus Sangwa, umuyobozi wa Special Olympics Rwanda mu kiganiro n’itangazamakuru.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *