Somalia: Amapfa yakurikiye Imvura yo muri Werurwe yatumye Inzara inuma

0Shares

Imvura yaguye muri Werurwe 2023, nyuma yo kumara imyaka igera kuri itatu itagwa, yaguye ari nyinshi iteza imyuzure yishe abantu, igira n’ingaruka ku baturage bagera ku 300,000 muri Ethiopia no muri Somalia, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Aljazeera.

Miliyoni z’abaturage bo mu bihugu byo mu ihembe ry’Afurika, bisanze mu bibazo by’inzara bikabije kubera amapfa y’igihe kirekire yakurikiwe n’imyuzure, na yo yateje ibindi bibazo nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP).

Ibiciro by’ibiribwa n’iby’ibikomoka kuri Peteroli byakomeje kuba biri hejuru, hakiyongeraho ingaruka y’intambara yo muri Sudani yatangiye muri Mata 2023, ibyo byose bikaba ikibazo ku baturage b’ihugu byo mu Ihembe ry’Afurika ari naho Somalia iherereye.

Michael Dunford, Umuyobozi wa WFP mu Karere k’Iburasirazuba bw’Afurika, yagize ati “Intambara zitandukanye, ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere n’ihungabana ry’ubukungu. Akarere k’Ihembe ry’Afurika karimo guhura n’ibibazo byinshi icyarimwe. Nyuma y’ibihe by’imvura bitanu byikurikiranya, imyuzure yasimbuye amapfa, yica amatungo, yangiza imyaka n’ibindi. Ubu noneho hiyongeraho n’intambara yo muri Sudani yatumye ibihumbi amagana by’abaturage bahunga bava mu byabo.

Mu gihe imvura yari itegerejwe igihe kirekire yagwaga muri ako Karere muri Werurwe 2023, yari yitezweho kugarura ubuzima, ariko yateje imyuzure yasenye amazu, itwara ubutaka buhingwa,itwara amatungo,isenya amashuri n’amavuriro, abantu bagera ku 219.000 bava mu byabo mu Majyepfo ya Somalia, ndetse iyo myuzure yishe abantu 22 aho muri Somalia.

Imyaka itatu ishize yaranzwe n’amapfa akabije yatumye abaturage basaga Miliyoni 23 bo mu bice bimwe bya Somalia, Ethiopia na Kenya bahura n’inzara ikabije. Imibare y’abapfa n’abafite ikibazo cy’imirire mibi yakomeje kuzamuka.

Bivugwa ko bizafata imyaka myinshi kugira ngo ibihugu byo mu Ihembe ry’Afurika bikire ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, kuko n’imfashanyo yo gufasha abafite ibibazo by’inzara ngo zitaba zihagije nk’uko WFP ibivuga.

Umwaka ushize wa 2022, WFP n’abafatanyabikorwa bayo bashyizeho uburyo bwo gukusanya inkunga yo gutabara byihutirwa abantu bo mu bihugu bya Somalia, Kenya na Ethiopia, bahuye n’ikibazo gikomeye cy’inzara, ariko ubu WFP ngo irimo guhura n’ikibazo cyo kubura ibiribwa bihagije, bigatuma igabanya imfashanyo yatangaga muri ibyo bihugu.

Dunford yagize ati “Imfashanyo yihuse ya WFP yafashije mu guhangana n’inzara muri Somalia mu 2022. Ariko kuko ibihe bigoye bitazarangira vuba, ibibazo by’amakoro adahagije bidutegeka kuba twaramaze kugabanya imfashanyo kandi abantu bakiyikeneye bikomeye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *