Kiliziya Gatolika n’Umuryango [Idini] rishingiye ku myerere yo kwemera Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza.
Yubakiye kandi ku kwemera Petero Intumwa nk’uwasigiwe Ububasha na Yezu Kirisitu mbere yo kuva ku Isi asubira mu Ijuru, bityo niyo mpamvu Petero afatwa nka Papa wa mbere [Umushumba] wa Kiliziya Gatorika ku Isi. Abandi batorwa nyuma ye, bafatwa nk’abamukurira mu Ngata.
Muri iyi nkuru twabateguriye nyuma y’iminsi ine [4] Papa Francis atabarutse, tugiye kurebera hamwe uko Abakaridinari bitoramo ugomba kuba Papa mushya, asimbuye uwitabye Imana.
Gutora Papa ni kimwe mu bikorwa bikomeye kandi byubashywe cyane muri Kiliziya Gatolika. Bikorwa n’Abakaridinari mu buryo bwihariye kandi bugengwa n’amategeko yihariye ya Kiliziya ndetse bigakorwa mu ibanga rikomeye.
Papa mushya, atorwa mu gihe uwari uriho apfuye cyangwa yeguye kuri izi nshingano. Inshuro nyinshi n’uko aba yapfuye.
Gusa bibaho ko atorwa hari uweguye n’ubwo biba gacye. Inshuro iheruka ubwo Papa yeguraga, ni mu 2013 ubwo Papa Benoit VXI wari watowe n’Umusimbura wa Mutagatifu Papa Johani Pawuro wa II mu 2005.
- Ni bande batora?
Abatora n’Abakaridinari bari bafite imyaka itarenga 80 uhereye ku munsi Papa ugiye gusimburwa yitabiyeho Imana cyangwa yegura.
Abo bazwi ku izina rya Cardinal Electors, ni bo bemererwa kwinjira mu Cyumba cy’itora kizwi nka Conclave. Muri iki gihe cy’Amatora, bateranira muri Chapelle Sistine iri i Vatikani.
Abitabira iri tora, Kiliziya igena ko ari 120 batarenga. Gusa, uyu mubare ushobora guhinduka bitewe n’abitabiriye cyangwa abujuje ibisabwa.
Buri Mukaridinari, aba afite uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we mu itora, hatitawe ku rwego ariho.
- Uko Kandidature zitangwa n’uko gutora bikorwa
Mu by’ukuri nta kandidatire itangwa ku mugaragaro. Abemerewe gutora, batora umuntu babona ko akwiriye bishingiye ku Myitwarire, Ukwemera, Ubuhanga mu buyobozi no mu by’Imana.
Utorwa, ashobora kuba atari no muri abo Bakaridinari. Iyo bibaye ko atavuye muri bo, agomba kuba yarabatijwe muri Kiliziya Gatolika kandi yemera guhabwa Ubupadiri n’Ubukardinali mbere yo kuba Papa.
- Inzira y’itora
Igihe cy’itora cyitwa Conclave, risobanura “ahafungiranye.” Iri zina rishingiye ku kuba Abakaridinali bafungirwa ahantu hamwe kugeza batoye Papa mushya.
Ntibemerewe kuvugana n’abari hanze, nta Telefone, Interineti ndetse n’ubutumwa ubwo ari bwo bwose baba bemerewe kwakira cyangwa gusubiza.
Bikorwa hagamijwe kwirinda igitutu cyangwa kwivanga kw’ibindi bihugu n’abantu ku giti cyabo.
- Itora rikorwa mu ibanga rikomeye
Abakaridinali bandika izina ry’umuntu bifuza gutora ku rupapuro, bakarushyira mu Nkongoro cyangwa Agasanduku kabugenewe.
- Amajwi asabwa
Papa mushya agomba kubona 2/3 by’amajwi y’abatora bose. Urugero, niba abatoye ari 120, bisaba amajwi 80.
Iyo aya majwi atabonetse, itorwa risubirwamo. Itorwa rikorwa inshuro 4 ku munsi. N’ukuvuga, 2 mbere ya saa sita n’izindi 2 nimugoroba.
- Umwotsi w’Umukara n’Umweru
Nyuma ya buri tora, Impapuro z’itora zishyirwa mu muriro wihariye. Iyo Papa atabonetse, Umwotsi ugaragara ku gisenge cya Chapelle Sistine uba ari Umukara. Iyo yabonetse, Umwotsi uba umweru.
Gukoresha Imyotsi n’ikimenyetso kigaragariza abari hanze ko Papa yabonetse, bikarinda kandi ko bavogera ubusugire bw’itora.
- Papa yemezwa ate?
Iyo yabonetse, umukuru w’itora [Cardinal Doyen], amubaza ati:“Ese wemera gutorerwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatoiika?”.
Nyuma yo kwemera, abazwa izina azakoresha. Ahita yambara imyenda imukwiriye, maze akiyereka imbaga y’abantu bategereje hanze ya Basilika ya Mutagatifu Petero.
Hahita havugwa ijambo rimaze kuba ikimenyabose rizwi nka [Habemus Papam], bishatse kuvuga ngo [Dufite Papa].
Nyuma yo kuvuga [Habemus Papam], Papa watowe ahagarara ahirengeye, agaha umugisha imbaga y’Abakristu baba bateraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero.
Itora rya Papa rigengwa n’itegeko rya [Universi Dominici Gregis], ryashyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu 1996, rigengwa n’ibyemezo bishobora guhindurwa na Papa uriho.
Amafoto


