Sobanukirwa: Impamvu Abahinde bafite Imishinga 3000 y’Ubucuruzi mu Rwanda

0Shares

Abahinde batuye n’abakorera ubushabitsi mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu, bemeza ko imiyoborere myiza itihanganira ruswa ndetse n’umutekano ari byo byatumye bahitamo u Rwanda nk’ahantu hizewe habereye ishoramari.

Amin Khoja n’umuryango we, kuva 2014 bakorera ubucuruzi mu Karere ka Rubavu, aba kimwe n’abandi Bahinde bagenzi babo bamaze igihe kirekire bari mu bucuruzi mu Rwanda, bemeza ko imiyoborere myiza yimakaje ingamba zihamye zo guca ruswa ndetse n’umutekano, aribyo byabakururiye gushora imari mu Rwanda kandi biteguye kuhaguma igihe kirekire

Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das uherutse gusura Abahinde baba i Rubavu ndetse akifatanya n’Abanyarwada mu gitaramo cy’ubusabane, yashimangiye ko uretse kuba u Buhinde bwiteguye gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere umuco ariko bunarajwe ishinga n’imikoranire y’ibihugu byombi mu ishoramari.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB igaragaza ko mu 2023 u Buhinde bwari ku isonga y’ibindi bihugu byashoye imari nyinshi mu Rwanda, yabarirwaga agaciro ka miliyoni 175.2$ arenga miliyari 227 Frw mu mishinga 3000. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *