Sitting Volleyball: Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye kwitegura imikino Paralempike

Iminsi ibiri irashize, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore itangiye imyiteguro y’imikino Olempike y’abantu bafite Ubumuga, izabera i Paris mu Bufaransa muri Kanama uyu Mwaka w’i 2024.

Guhera ku wa Mbere tariki ya 01 Nyakanga 2024, abakinnyi 14, batangiye Imyitozo yabereye ku Ishuri rya Notre Dames des Anges i Remera mu Mujyi wa Kigali. Iyi kipe izajya icumbika kuri Classic Hotel ku Kicukiro.

Ntagihindutse, izahaguruka mu Rwanda tariki ya 13 Kanama 2024, imare Ibyumweru bibiri mu Mujyi wa CourBevoie aho izakomereza imyitozo mbere yo kwinjira muri Village Olympic.

U Rwanda ruri mu itsinda rya kabiri rusangiye na Brazil, Slovenia na Canada.

Umukino wa mbere ari nawo uzafungura iri rushanwa tariki 29 Kanama, uzahuza u Rwanda na Brazil.

Ni ku nshuro ya gatatu Ikipe y’Igihugu yitabiriye imikino Olempike. Inshuro ya mbere hari mu mwaka w’i 2016 i Rio de Janeiro muri Brazil, iya kabiri ni mu 2020, i Tokyo mu Buyapani.

Urutonde ngaruka mwaka rw’Impuzamashyirahamwe y’imikino ya Volleyball y’abantu bafite Ubumuga [World ParaVolley], rugaragaza ko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri ku mwanya wa 5 ku Isi.

Imikino Olempike y’abantu bafite Ubumuga, iteganyijwe gutangira tariki ya 09 Kanama kugeza ku ya 07 Nzeri 2024.

Ururonde rw’Ibihugu 10 bya mbere ku Isi

1.Canada
2.Brazil
3.USA
4.China
5.Rwanda
6.Slovenia
7.Italy
8.Germany
9.Ukraine
10.Japan.

Abakinnyi Umutoza Dr. Mosaad Elauity yahamagaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *