Iki gitero cy’Indege cyagabwe mu Isoko ry’Imboga riri mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Siriya.
Radio Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, yavuze ko abaharanira uburenganzira bwa muntu batangaje ko cyakomerekeyemo abarenga 30.
Byitezwe ko imibare y’abakiguyemo yiyongera nyuma y’uko bamwe mu bari bakomeretse bitabye Imana.
Ishyirahamwe ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Siriya L’Observatoire Syrien des Droits de l’Homme (OSDH) rifite icyicaro muri Siriya by’umwihariko rikurikiranira hafi ibibera muri iki gihugu ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu batandukanye, bavuze ko igitero cyagabwe n’Uburusiya kuri iki cyumweru gifatwa nka soma mbike na Perezida Bashar Assad.
Isoko ry’Imboga ryatewe risanzwe riremwa n’abantu benshi, riherereye mu gace ka Jisr al- Shighur kari mu maboko y’abatavuga rumwe na Perezida wa Siriya, ako gace kakaba gahana Imbibi na Turikiye.
Haba Uburusiya ndetse na Siriya , nta ruhande na rumwe ruragira icyo rutangaza kuri iki Gitero.