Leta ya Sierra Leone yashyizeho itegeko rishya ribuza gushyingirwa kw’abana ryatangajwe mu birori bikomeye byateguwe na Fatima Bio, umugore wa Perezida, byabaye ku wa kabiri mu murwa mukuru Freetown.
Abatumiwe, barimo umugore wa perezida wa Cap-Vert n’umugore wa perezida wa Namibia, barebaga ubwo umugabo we, Perezida Julius Maada Bio, yashyiraga umukono ku itegeko ribuza gushyingirwa kw’abana.
Ubu umuntu uwo ari we wese wagira uruhare mu gushyingirwa kw’umukobwa ufite munsi y’imyaka 18 azajya afungwa imyaka nibura 15 cyangwa acibwe amande agera ku madolari 4,000 y’Amerika (angana na miliyoni 5Frw), cyangwa byombi.
Khadijatu Barrie, umunyeshuri muri kaminuza ufite umuvandimwe we washyingiwe afite imyaka 14, yabwiye BBC ko yakiriye neza iryo tegeko, ariko ko yifuza ko ryari kuba ryaraje mbere rikarengera murumuna we.
Uyu munyeshuri wiga amasomo ajyanye n’uburinganire, w’imyaka 26, yagize ati: “Nifuza rwose ko ryari kuba ryarabayeho mbere. Nibura nari kuba nararengeye murumuna wanjye n’inshuti zanjye n’abandi baturanyi.”
Sierra Leone ni sosiyete ishingiye ku guha ijambo cyane umugabo, ndetse ni ibintu bisanzwe muri icyo gihugu kubona se w’umukobwa amushyingira ku gahato.
Barrie avuga ko na we byari bigiye kumubaho afite imyaka 10. Yarabyanze arahunga ava mu rugo rw’iwabo, nyuma yuko se avuze ko atakimufata nk’umwana we.
Yagize amahirwe yo kubona abarimu bakamurihira amafaranga y’ishuri, ndetse n’umukozi w’umutima mwiza wo mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) wamufashije ku bijyanye n’icumbi.
Ariko avuga ko bigoye ku baba mu cyaro kudakurikiza uwo mugenzo, avuga ko buri gace bizasaba ko gahabwa amakuru kuri iri tegeko rishya kugira ngo ritange umusaruro.
Barrie yagize ati: “Niba buri wese asobanukiwe igihari kigutegereje mu gihe ubikoze, nzi neza ko iki gihugu kizaba cyiza kurushaho.”
Minisiteri y’ubuzima ya Sierra Leone igereranya ko kimwe cya gatatu (1/3) cy’abakobwa bashyingirwa mbere yuko buzuza imyaka 18, bigatuma habaho umubare uri hejuru mu gihugu w’abagore bapfa babyara – uri mu mibare iri hejuru cyane ku isi.
Abashobora guhanwa bijyanye n’iri tegeko rishya barimo umukwe, ababyeyi cyangwa abarezi b’umugeni w’umwana, ndetse n’abataha ubwo bukwe.
Fatima Bio, ufata iya mbere mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva umugabo we yaba perezida mu myaka itandatu ishize, yashatse ko uwo mushinga w’itegeko ushyirwaho umukono mu birori bikomeye.
Kuva abadepite bakwemeza uwo mushinga w’itegeko mu byumweru bishize, ntabwo byagarutsweho cyane mu bitangazamakuru byo mu gihugu.
Muri ibyo birori, Perezida Bio yavuze ko “umwete” no “kwiyemeza” kwe kwo “kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa bishinze imizi ikomeye mu rugendo rw’ubuzima bwanjye”.
Umukobwa we w’imyaka umunani na we yari ari mu barebaga se – akaba na Perezida wa Sierra Leone – ashyira umukono kuri uwo mushinga w’itegeko ugahinduka itegeko.
Perezida Bio, w’imyaka 60, yasobanuye ukuntu se yapfuye akiri umwana muto, nuko akarerwa na nyina, nyuma akaza kurerwa na mushiki we mukuru “wamfashije akananshishikariza gukurikira inzozi zanjye uko nshoboye kose”.
Perezida Bio yagarutse ku kwiyemeza kw’umugore we mu guharanira uburenganzira bw’abagore, agira ati: “[Twese] Hamwe, turashaka kubaka Sierra Leone yongerewe ubushobozi aho abagore banahabwa urubuga rwo kugera ku byo bashoboye byose. Mpora nemera ko ejo hazaza ha Sierra Leone ari abagore.”
Impirimbanyi ziharanira uburenganzira zakiriye neza iryo tegeko, zivuga ko ari intambwe ikomeye itewe.
Ku rubuga nkoranyambaga X, ibiro by’Amerika bishinzwe Afurika byakiriye neza ko uwo mushinga w’itegeko wahindutse itegeko, bivuga ko ari “intambwe ikomeye atari gusa mu kurinda abagore ahubwo no guteza imbere kurinda bikomeye uburenganzira bwa muntu”. (BBC)