Ikipe ya Sina Gerard AC yo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, yahize izindi ubwo hakinwa umunsi wa kabiri wa Shampiyona ikinirwa muri Sitade izwi nka ‘National Track & Field’ mu ndimi z’Amahanga.
Iyi kipe itozwa na Kanyabugoyi Anicet, yegukanye ibikombe bine byakiniwe.
Bigizwe n’Igikombe cy’abagabo bakuru, abagore, ingimbi n’abangavu ndetse n’abari munsi y’imyaka 14.
Iyi mikino yakiniwe muri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, tariki ya 15 Gashyantare 2025.
Ni ku nshuro ya kabiri yari ikinwe, kuko yaherukaga gukinwa mu Kwezi k’Ugushyingo 2024, ubwo yakinwaga ku nshuro ya mbere.
Itegurwa n’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda, RAF, mu rwego kureba uko abakinnyi bahageze, hagamijwe kubategurira amarushanwa mpuzamahanga.
Abakinnyi barenga 650 bavuye mu makipe 14 mu gihugu hose, bahatanye mu mikino 13 itandukanye, bagamije kwegukana imidali n’ibikombe bitandukanye, no guhesha ishema amakipe yabo.
Mu kiciro cy’abagore, Magnifique Umutoniwase, ukinira ikipe ya APR AC, yegukanye imidali itatu ya zahabu, mu ntera ngufi (100m, 200m na 400m).
Muri Metero 100, yakoresheje Amasegonda 12 n’iby’ijana 16, muri metero 200 akoresha Amasegonda 24 n’iby’ijana 45, mu gihe muri Metero 400 yakoresheje Amasegonda 55 n’iby’ijana 43.
Undi mukinnyi wahanzwe amaso muri iyi mikino, ni Claire Uwitonze, usanzwe ukinira ikipe ya Sina Gerard AC.
Uwitonze yegukanye umudali wa zahabu muri metero 800 na metero 1500.
Muri Metero 800, yakoresheje Iminota 2, Amasegonda 11 n’iby’ijana 84, mu gihe muri Metero 1500 yakoresheje Iminota 4, Amasegonda 20 n’iby’ijana 96.
Jeanne Gentille Uwizeyimana ukinira ikipe ya Police AC, yegukanye umudali wa zahabu muri metero 5000, akoresheje Iminota 16, Amasegonda 59 n’iby’ijana 28.
Muri metero 10000, umudali wa zahabu wegukanywe na Florence Niyonkuru w’ikipe ya Sina Gerard AC, akoresheje Iminota 35, Amasegonda 57 n’iby’ijana 20.
Kwegukana ibikombe byose byakiniwe, ikipe ya Sina Gerard AC, ibikesha kandi abakinnyi barimo; Lucie Uwimana wegukanye umudari wa zahabu mu gusimbuka umurambararo, aho yasimbutse ahareshya na Metero 4 na Santimetero 98, mu gihe muri Triple Jump, yasimbutse ahareshya na Metero 10 na Santimetero 97.
Bernise Koraniyebega yegukanye umudari wa zahabu mu kujugunya intosho (8.46m), gutera Ingasire (24.95m), no mu gutera Umuhunda (36.64m).
Mu kiciro cy’abagabo, Eric Tuyishimire w’ikipe ya Nyamasheke AC, yegukanye umudari wa zahabu muri metero 100 na 200.
Muri metero 100 yakoresheje Amasegonda 10 n’iby’ijana 49, mu gihe muri metero 200 yakoresheje Amasegonda 21 n’iby’ijana 81.
Benjamin Nsanzumuhire ukinira ikipe ya Sina Gerard yaje kumuhigika muri metero 400, yegukana umudari wa zahabu akoresheje Amasegonda 49 n’iby’ijana 77.
Ikipe ya Sina Gerard AC kandi yanegukanye umudali wa zahabu muri metero 800, watwawe na Eric Tuyishimire, akoresheje Umunota, Amasegonda 55 n’iby’ijana 25.
Muri metero 1500 na metero 5000, imidali yombi yegukanywe na Victor Ingabire w’ikipe ya APR AC.
Muri metero 1500, yakoresheje Iminota 3, Amasegonda 55 n’iby’ijana 32, mu gihe mu 5000 yakoresheje Iminota 14, Amasegonda 3 n’iby’ijana 8.
Muri metero 10000, Hitimana Noel w’ikipe ya APR AC, yegukanye umudali wa zahabu akoresheje Iminota 29, Amasegonda 59 n’iby’ijana 44.
Djibril Mirimo Masengo w’ikipe ya Sina Gerard AC yegukanye umudali wa zahabu mu gusimbuka Umurambararo, asimbutse ahareshya na metero 6 na Santimetero 10.
Mu gihe Pompidou Tuyishime w’ikipe ya Police AC, yegukanye imidali mu gusimbuka Triple
Jump (13.62m) no kujugunya Intosho (11.46m).
Nyuma yo kwegukana ibikombe byose byakiniwe, Umutoza w’ikipe ya Sina Gerard AC, Kanyabugoyi Anicet, mu kiganiro yahaye THEUPDATE yagize ati:“N’ibyishimo bigeretse ku bindi. Kwegukana ibikombe byose duhigitse abakinnyi basaga 600 twari duhanganye”.
“Ni ku nshuro ya mbere dutwaye ibikombe byose, kuko mu kwezi kwa cumi na kumwe, igikombe cy’abagabo bakuru cyari cyatunaniye, ariko kuri ubu kuva tumaze kukibona, tugiye gukomeza imyitozo kugira ngo amakipe atazatwambura uyu muhigo twesheje”.
Amafoto