Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, bizaba ari ibicika mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, ubwo hazaba hasozwa imikino ya Shampiyona y’abakozi.
Bitandukanye n’aho yari isanzwe ikinirwa mu Mujyi wa Kigali, kuri iyi nshuor n’ubwa mbere igiye gusorezwa hanze y’Umurwa mukuru w’u Rwanda.
Ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda, ARPST, ryatangaje ko kwerekeza hanze ya Kigali, ari mu rwego rwo kwegereza iyi mikino abakozi bo mu ntara no kurushaho kuyimenyekanisha.
Iyi mikino yatangiye yitwa ASCOKI, ariko kuri ubu nyuma y’uko ihinduriwe inyito ikitwa ARPST, imaze kugaragaza kuzamura urwego by’umwihariko bidasiganye n’uguhatana.
Uku kuzamura urwego byafashije abatari bacye kubona akazi, cyane ko benshi babona amasezerano y’umurimo, bagafasha ibigo bakinira kubihesha imidali.
Byafashije kandi imikino y’abakozi mu Rwanda kujya guhatana ku rwego mpuzahanga, kandi kuva batangira gusohoka, Imidari irisukiranya.
Iyi shampiyona ikiwna mu matsinda akorwa hakurikijwe ingano y’abakozi buri Kigo gifite.
Ibifite abakozi biri munsi y’100, bishyirwa mu cyiciro cya B [Catégorie B] mu gihe ibifite abakozi bari hejuru y’100, bishyirwa mu cyiciro cya A [Catégorie A].
Imikino izakinirwa i Huye irimo; Umupira w’amaguru n’imikino y’amaboko ya Basketball na Volleyball.
Iyi shampiyona ikinwa buri mwaka guhera muri Nyakanga nyuma y’uko hasojwe Imikino yo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo, amakipe agahurira mu matsinda, hagakinwa imikino yo gukuranwamo kugeza habonetse amakipe akina imikino ya nyuma.
Imikino nk’iyi yaherukaga gukinwa tariki ya 31 Ukuboza 2023, aho amakipe y’Ikigo k’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration), yihariye ibikombe.
Asoza iyi Shampiyona, Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi, Bwana Mpamo Thierry, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:“Ni Umwaka watugendekeye neza by’umwihariko kuba Amakipe yariyongereye”.
Yunzemo ati:“Urwego rw’imikinire rwarazamutse ndetse no guhangana hagati y’Amakipe, ibi ni Ibirungo twishimira”.
“Ibihembo byariyongereye, kuko umwaka ushize ikipe yegukanye igikombe muri buri cyiciro, yahembwe ibihumbi 200 Frw, iya Kabiri ihembwa ibihumbi 150 Frw. Ntabwo twavuga ko turagera iyo tujya, kuko twatangiye duhemba Ibihumbi 80 Frw, ariko turateganya gukomeza gukora ibirenzeho”.
Amafoto