Sensei Vladislav yasabye kwigira kuri SGI Sports Academy mu rwego rwo guteza imbere Umukino wa Karate mu Rwanda

Umuyobozi wa Karate Gakondo mu Burusiya, ubifatanya no kuba  umuyobozi wa Karate y’Abayapani ishami ry’Uburusiya (JKA-Russia), Sensei Vladislav Eloyan ufite Dan 5, yasabye kwigira ku bikorwa bya SGI Sports Academy mu rwego rwo gufasha umukino wa Karate gutera imbere mu Rwanda kandi mu gihe kihuse.

Sensei Vladislav ibi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023 nyuma yo kwitabira no gukoresha imyitozo yabereye muri Cercle Sportif mu Rugunga mu Mujyi wa Kigali.

Iyi myitozo yari ku rwego rwo hejuru, ntago yayikoresheje wenyine, kuko yari aherekejwe na mugenzi we, Nodar Evdal nawe ufite Dan ya kane muri uyu mukino.

Sensei Vlad wageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatatu, ntabwo ari ubwa mbere yari ahageze kuko yahaje mu bihe bitandukanye, binyuze mu mikoranire y’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (Ferwaka) na Ambasade y’Uburusiya mu Rwanda.

Imikoranire hagati y’izi nzego zombi, imaze imyaka 20 kuko impande zombi zatangiye gukurana guhera mu Mwaka w’i 2003.

Aganira n’Itangazamakuru, Sensei Vladislav Eloyan yagize ati:”Imikoranire hagati y’impande zombi yagizwe uruhare rugaragara na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda (MINISPORTS). Icyo gihe, Karate y’Uburusiya yohereje mu Rwanda impuguke zahamaze amazi Icyenda (9) mu rwego rwo kuzamura uyu mukino”.

“Inshuro ya mbere ubwo nazahaga mu Rwanda, hari mu 2005. Nahagiriye ibihe byize by’umwihariko muri uyu mukino, kuko nakoresheje amahugurwa yitabiriwe n’abasaga 120, kandi nasize bageze ku rwego rushimishije”.

“Mu 2009 nabwo narahagurutse ngarukanye n’umwalimu wa Karate mu Buyapani, nabwo dukoresha amahugurwa yitabiriwe n’abasaga 200”.

“Nyuma y’umubano w’imyaka 20,  nongeye kunezerwa no kugaruka mu Rwanda kandi nkaba nsanze umukino warateye intambwe”.

Agaruka ku myitozo yari amaze gutanga, yagize ati:”Nshimishijwe n’uko yitabiriwe n’ingeri zose cyane cyane abakiri bato”.

“Gutoza umukino wa Karate abakiri bato, bibafasha gukura bawukunda kandi nabo bakazawutoza abazabakomokaho”.

Ndashimira Sensei Rurangayire Guy Didier, CEO wa SGI Sports Academy wanyegereye ngo dukorane, kuko n’iby’agaciro gukorana n’umuntu wumva iterambere rya Karate na Siporo muri rusange.

“Iminsi maze gukorana n’abakinnyi barimo n’abo muri SGI, yanyeretse ko amaze gukora ibikorwa bifatika mu iterambere ry’uyu mukino imbere mu gihugu, kuko nka 80% by’abakinnyi bitabiriye imyitozo ari abakiri bato”.

“Abashinzwe Siporo mu Rwanda by’umwihariko umukino wa Karate, ndabasaba gukorana kw’impande zombi, mu rwego rwo gufasha izi mpano gukomeza gutera imbere”.

Umuyobozi wa SGI Sports Academy, Sensei Rurangayire Guy Didier yashimye imikoranire nta makemwa iranga impande zombi, kandi yizeza ko azakomeza gukora ibishoboka byose ngo idasubira inyuma.

Ati:”Imikoranire hagati ya Sensei Vlad na Karate yo mu Rwanda imaze imyaka 20, kandi kuri ubu ndashima ko imikoranire ari ntamakemwa. Twaherukaga Umwalimu uvuye mu Burusiya hagati y’imyaka ya 2015-2017, gusa nyuma ye natwe ntabwo twicaye twakomeje gukora”.

Turifuza ko dushingiye kuri Academy yabo bafite mu Burusiya, twagirana imikorere irambye yaba JKA-Rwanda na SGI Sports Academy muri rusange, kuko imikoranire y’impande zombi ari ingirakamaro.

“Aya mahugurwa yitabirwa n’ibyiciro byose yaba mu bato n’abakuru, kuko afasha mu gukomeza kwihugura amayeri mashya y’umukino”.

“Nka SGI na JKA-Rwanda, twihaye intego yo gukomeza kuzamura uyu mukino, mu nzira zose byanyuramo. Iyo tubonye abarimu nk’aba, bagomba gusiga hari icyo tubigiyeho kandi tizadufasha mu myaka iri imbere”.

Sensei Rurangayire yasoje agira ati:”Iyo tubona abana baza kwitabira amahugurwa baherekejwe n’ababyeyi babo twe biduha umukoro wo gukomeza kubahozaho ijisho, no gukomeza kubategurira amahugurwa kuko bigaragara ko ababyeyi baba bashimye ibyo dukorera abana babo”.

Irampaye Fred w’imyaka 12 gusa y’amavuko witabiriye amasomo ku mukino wa Karate yatanzwe na Sensei Vlad na Nodar, aganira n’Itangazamakuru yavuze ko byamushimishije cyane kubona amahugurwa yo ku rwego ruhanitse, kandi yizera ko azayabyaza umusaruro kugeza ahesheje u Rwanda Umudali mu mikino mpuzamahanga.

Irampaye ufite Umukandara w’Umukara ku myaka 12 gusa, yasabye SGI, JKA-Rwanda n’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (Ferwaka), gukomeza gukora ibishoboka byose bakabashakira amahugurwa yo ku rwego ruhanitse, kuko abafasha gutinyuka no kunguka ubumenyi bwisumbuye kubwo bari bafite mu mukino.

Sensei Vlad na mugenzi we Nodar, bageze mu Rwanda tariki ya 21 Kamena 2023, mu gihe hizihizwa imyaka 20 y’ubufatanye hagati ya Karate yo mu Rwanda n’yo mu Burusiya.

biteganyijwe basoza urugendo rwabo kuri uyu wa Mbere nyuma yo kubonana na Ambasaderi w’Uburusiya mu Rwanda nk’uko amakuru THEUPDATE yabonye abivuga.

Ni mu gihe kuri iki Cyumweru bazabanza gukoresha imyitozo rusange n’ubundi izabera kuri Cercle Sportif mu Rugunga mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Amafoto

Image
Sensei Vlad (hagati), Sensei Nodar na Sensei Rurangayire.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *