Sengabo Jean Bosco ‘Fatakumavuta’ yasabiwe gufungwa Imyaka 9

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa Imyaka icyenda.

Uretse gufungwa iyi Myaka, Ubushinjacyaha bwanasabye Urukiko kumuhamya Ibyaha byose akurikiranyweho birimo n’ivangura.

Ibi byose yabisabiwe kuri wa Kane, ubwo yagezwega mu Rukiko aje mu iburanisha.

Ubushinjacyaha bumusabiye ibi bihano, buvuga ko ahamwa n’ibyaha ashinjwa bigera kuri bitanu.

Mu byaha akuriranyweho, birimo gutukana mu ruhame, ivangura, gukoresha ibiyobyabwenge, gutangaza amakuru y’ibihuha no gukangisha gusebanya.

Ibi byaha byose, ubushinjacyaha buvuga ko byiganje mu biganiro yakoreraga ku muyoboro wa Youtube, harimo n’ibyibasiraga Mugisha Benjamin uzwi ku mazina y’Ubuhanzi nka The Ben.

Ku ruhande rwa Sengabo Jean Bosco ‘Fatakumavuta’, yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa, avuga ko ibiganiro yakoraga byose byabaga bishingiye ku busesenguzi yabaga yakoze nk’umuntu wakoraga akazi k’Itangazamakuru.

Ati:‘‘Ibyaha bandega ndabihakana, kuko umurimo nkora ni ubusesenguzi kandi bwemewe n’amategeko y’Itangazamakuru mu Rwanda.’’

Ku byerekeranye n’ibyo yatangaje ku bukwe bwa The Ben, Me Bayisenge Irene umwunganira mu mategeko, yireguye agira ati:‘‘Niba yaravuze ko ubukwe bwa The Ben buzaba akavuyo kandi akaba yarabivuze mbere y’ubukwe, inkuru y’igihuha ni iyihe ko ubwo bukwe bwari butaraba?’’

Ubushinjacyaha bwakomeje busobanura ibindi byaha, aho ku cyaha cy’ivangura, bwagarutse ku byo uregwa yatangaje ku muhanzi Bahati.

Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwavuze ko yasanzwemo igipimo cya 298.

Buhawe umwanya ngo busabire uregwa igihano, buhise busaba Urukiko kumuhamya ibyaha byose ashinjwa no gukatirwa imyaka icyenda y’igifungo.

Ahawe umwanya ngo yisobanure, uregwa yasabye Urukiko kumuhanaguraho ibyaha byose aregwa akarekurwa, akajya kwita ku muryango we, anavuga ko arwaye Diyabete.

Nyuma yo kwumva impande zombi, Umucamanza yahise apfundikira urubanza, Urukiko rwemeza ko ruzatangaza icyemezo Tariki 06 Kamena 2025.   

Mu Kwezi kwa Cumi k’Umwaka ushize, nibwo Sengabo Jean Bosco ‘Fatakumavuta’ yatawe muri yombi. (Ifoto/Ububiko)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *