Seminari Ntoya y’i Butare izwi nka [Petit Séminaire Virgo Fidelis] iherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ifatanyije n’Umuryango uhuza abahoze bahiga uzwi nka Association Des Anciens Séminaristes Virgo Fidelis [ASEVIF], biyemeje gushyira imbaraga hamwe bakubaka ibikorwaremezo bijyanye n’igihe.
Iri shuri rifite akabyiniriro k’Isonga y’Ayisumbuye, ni rimwe mu yafite amateka yihariye mu kuba igicumbi cy’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, guhera mu myaka ya za 1980.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi [5] 2025, ubwo hakinwaga imikino ya nyuma y’Irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Alphonse Rutsindura, nibwo hatangajwe ko aha muri Seminari hagiye kubakwa ibikorwaremezo bigezweho, bizatwara arenga Miliyari 2 n’igice mu Mafaranga y’u Rwanda.
Umushinga wo kubaka ibi bikorwaremezo, uzakorwa mu byiciro bibiri, nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wa Seminari, Padiri Jean de Dieu Habanabashaka.
Biteganyijwe ko amikoro azava mu bagize ASEVIF n’abandi bafatanyabikorwa biri Shuri, cyane abagira uruhare mu migendekere myiza ya Memorial Rutsindura.
Ubwo yawumukiraga abari bitabiriye iri rushanwa, Padiri Habanabashaka yavuze ko bafite ikizere ko bizagerwaho n’ubwo bihenze, avuga ko byanze bikunze, ubufatanye bwabo n’abahoze bahiga buzashyira mu ngiro iyi ntego.
Alexis Mbaraga, umwe mu bayobozi ba ASEVIF, yavuze ko uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bibiri, icya mbere kikazaba kigizwe ku ikibitiro n’Inzu y’imikino igezweho [Gymnase].
Akomoza kuri iyi Gymnase, Padiri Habanabashaka, yavuze ko bafite ikizere ko ubwo irushanwa ryo kwibuka Rutsindura ku nshuro ya 22 rizaba rikinwa mu mwaka utaha [2026], imikino izakinirwa muri iyi Nzu [Gymnase].
Mu izina ry’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Ntagungira Jean Bosco, Igisonga cy’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Marie Vianney Gahizi, yavuze ko nka Diyosezi, bazakora ibishoboka byose bagafatanye na Seminari ndetse na ASEVIF, gushyira mu bikorwa uyu mushinga.
Irushanwa rya Memorial Rutsindura ryamurikiweho uyu mushinga, ni rimwe mu yitabirwa ku rwego rwo hejuru mu yategurwa imbere mu gihugu.
Kuri iyi nshuro, ryitabiriwe n’amakipe 63, yahatanye mu byiciro 14 bitandukanye.
Irushanwa ry’uyu mwaka, ryegukanywe na APR WVC itsinze RRA VC amaseti 3-0 mu bagore, Police VC itsinda REG VC amaseti 3-1 mu bagabo, mu gihe mu kiciro cy’amashuri yisumbuye, igikombe cyegukanywe n’Ikipe ya Seminari Ntoya y’i Butare itsinze amaseti 3-2 Academy ya Gisagara ku mukino wa nyuma.
Rutsindura Alphonse wibukwa, yabaye Umwalimu wa Muzika aha muri Seminari, Umutoza wa Volleyball w’ikipe ya Seminari, Umusufuzi wa Volleyball ku rwego rw’Igihugu, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe rya Volleyball n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Volleyball.
Yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yicirwa muri Komine Ndora aho yavukaga, ubu ni mu Karere ka Gisagara.
Yagize uruhare mu gukuza impano z’abakinnyi ba Volleyball mu byiciro bitandukanye, cyane mu bagabo by’umwihariko abamunyuze imbere muri Seminari.
Bamwe muri bo twavuga nka Nyakwigendera Benjamin Imenamikore, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ambasadei Karabaranga Jean Pierre, Mbaraga Alexix, Fidel Kajugiro Sebalinda n’abandi benshi…
Mu kiciro cy’abagore, yatoje abarimo; Kubwimana Gelturde, Mutwumwika Auwunick, Agnes Mukazibera, Minisitiri Consolée Uwimana, Uwamahoro Rose n’abandi..
Amafoto
