Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zashimiwe gukora Ibikorwa by’Indashyikirwa bigamije kugarura Amahoro

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura Amahoro muri Santarafurika (MINUSCA) zibarizwa mu Itsinda rya Rwabat-2, zambitswe imidali y’ishimwe ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa zakoze muri iki gihugu mu kukigaruramo amahoro. 

Iki gikorwa cyabereye aho izi ngabo zikambitse mu Gace ka Bossembélé muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko.

Cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Centrafrique, abakozi ba Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ndetse n’Abanyarwanda bagituyemo.

Umuyobozi wungirije ukuriye Ingabo za Loni zishinzwe kugarura Amahoro muri Centrafrique, Maj Gen Luis Manuel Ricardo Monsanto, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku ruhare rwazo mu kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu.

Yagize ati “Uyu munsi, turazirikana umusanzu wanyu mu butumwa bufitiye akamaro abaturage ba Repubulika ya Santarafurika. Ni muri ubwo buryo mbashimira byimazeyo ku ruhare rwanyu mu kugarura amahoro mu gace mushinzwe, ubunyangamugayo bwanyu bwo ku rwego rwo hejuru, ikinyabupfura, ubwitange ndetse n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kanyu.”

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni muri Santarafurika, Lt Col PC Runyange yashimye ubufasha bahabwa n’ubuyobozi bwa MINUSCA, Guverinoma y’iki gihugu n’izindi ngabo bafatanya, yizeza ko bazakomeza gukorana umurava no kurangwa n’indangagaciro.

Uretse ibikorwa byo kugarura amahoro muri iki gihugu, Ingabo z’u Rwanda zikora n’ibindi bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage ba Santarafurika birimo gukora umuganda, gutanga amaraso n’ibindi.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *