Ikigo cy’amashuri cy’imyuga n’ubumenyingiro, Sainte Trinite Nyanza TSS kirukanye burundu abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye ku mpomvu kise imyitwarire mibi.
Iyi myitwarire mibi bazize irimo; Kunywa inzoga bagasinda, kunyura ahatemewe no kutambara imyambaro y’ishuri nk’uko ubuyobozi bw’iri shuri bubivuga.
Umuyobozi wa Sainte Trinite Nyanza TSS, Jerome Mbiteziyaremye, yabwiye Ikinyamakuru UMUSEKE ko koko birukanywe burundi.
Yavuze ko muri 16 birukanywe, Abnayeshuri 10 bari abahungu, mu gihe o6 ari abakobwa.
Mbiteziyaremye yakomeje avuga ko abo bose birukanywe bagiye bihanangirizwa inshuro nyinshi kandi bagiye banahabwa ibihano byoroheje mu bihe bitandukanye, birimo no gutumwa ababyeyi ariko bakanga guhindura imyitwarire.
Nadine Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko babwiwe n’ubuyobozi bw’iri shuri iby’iyi myitwarire y’abo banyeshuri.
N’ubwo birukanywe burundu, 15 bemerewe gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bigizwe n’ikizaminingiro n’ikizamini cyanditse. Bitandukanye n’abandi, bo bemerwe kuzabikora bataha hanze y’ishuri.
Umwe muri aba 16 ntiyemerewe kuzakora ibi bizamini kuko ubuyobozi bw’iri shuri bumushinja indi myitwarire mibi ndengakamere irimo kurwanya umwarimu no kumumenera terefone.
Ibi bikorwa yakoze byaje byiyongera kukuba yarashatse gutegera uwo mwarimu mu nzira, ariko inzego z’umutekano [DASSO] zikahagoboka.