Rwaza: Bishimiye guhabwa Amashanyarazi nyuma y’Imyaka 2

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Rwaza hari abaturage bari kugezwaho umuriro w’amashanyarazi nyuma y’imyaka 2 yari ishize hashinzwe amapoto, ariko hakaza kuba ibura ry’ibikoresho.

Aba baturage ni abo mu Kagali Bumara muri uyu Murenge wa Rwaza, bavuga ko hari hashize igihe kigera ku myaka 2 iwabo hashinzwe amapoto y’amashanyarazi ariko bategereza kuyahabwa baraheba.

Bavuga ko bari bazi ko bibagiranye ariko noneho igisubizo cyabonetse kuko ubu amashanyarazi yamaze kubasesekaraho.

Muri uku kwezi kwa 6 ingo zigera kuri 700 zo muri aka Kagari ka Bumara zatangiye guhabwa umuriro w’amashanyarazi nta kiguzi na kimwe basabwe.

Aba baturage bavuga ko aya mashanyarazi agiye kubabera imbarutso y’iterambere, kuko hari byinshi biteguye kuyakoresha.

Umuyobozi wa REG Ishami rya Musanze, Régis Batangana, avuga ko gutinda gucanira aba baturage byatewe n’ibura ry’ibikoresho, byari byaratumijwe hanze.

Abaturage bo muri Centre ya Kavumu ihuriweho n’imirenge ya Rwaza wo mu karere ka Musanze ndetse na Rusasa yo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko bagiye kuvugurura imibereho yabo bagakora imirimo batari basanzwe bakora iri gusudira, kogosha ndetse n’ingo zabo bigacanirwa abana bakajya basubira mu masomo bitabagoye kubera uyu muriro w’amashanyarazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *