Rwanda:“Tuzakomeza gufasha Impunzi zibishaka gusubira mu bihugu byazo” – Maj Gen (Rtd) Murasira

0Shares

Guverinoma y’u Rwanda irizeza impunzi ziri mu Rwanda ko izakomeza kuzifata neza uko bikwiye, ititaye ku binyoma biherutse kuvugwa n’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi ko ngo u Rwanda rwaba rufata nabi impunzi.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yabitangaje mu kiganiro cyihariye yahaye Igitangazamakuru cya Leta kuri uyu wa Gatatu, mu gihe kuri uyu wa Kane, u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Impunzi.

Avuga ko n’ubwo ibihugu by’u Burundi na RDC bigaragaza ubushake buke bwo gucyura impunzi zabyo bitazabuza u Rwanda gukomeza gufasha impunzi zibishaka gusubira mu bihugu byazo.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 135 zirimo ibihumbi 84 zikomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’ibihumbi 51 z’Abarundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *