Rwandan Epic 2024: Etape ya 2 yegukanywe n’Ababiligi, Abanyarwanda burira Podium (Amafoto)

0Shares

Isiganwa ry’umukino w’Amagare akinirwa mu Misozi rikinirwa mu Rwanda rizwi nka ‘Rwandan Epic’, riri gukinwa ku nshuro yaryo ya kane.

Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024, hakinwe Etape ya 2 yahagurutse ahazwi nko kuri Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, yerekeza kuri Africa Rising Cycling Center mu Karere ka Musanze.

Iyi Etape yareshyaga na Kilometero 95, yari ku butumburuke bwa Metero zisaga 2500.

Nyuma yo kwegukana Etape ya 1 yakiniwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 21 Ukwakira 2024, Ikipe y’abakinnyi bakomoka mu Bubiligi, Pierre de Froidmont ukinana na Axel Baumans, banegukanye iyi Etape ya 2.

Gusa, kuri iyi nshuro ibihe biratandukanye, kuko byagiye mu masaha ako kuba mu minota bitewe n’uburebure bw’urugendo.

Bakoresheje Amasaha 4, Iminota 34 n’Amasegonda 06.

Bakurikiwe n’Ikipe y’abakinnyi bakomoka mu Budage, Daniel Gathof ukinana na Peter Schermann, bakoresheje Amasaha 04, Iminota 45 n’Amasegonda 07. Muri rusange, basizwe Iminota 11.

Umwanya wa gatatu muri iki kiciro cy’Ikipe igizwe n’abagabo gusa, wegukanywe n’Ikipe y’Abanyarwanda, Banzi Bukhari ukinana na Didier Munyaneza, bakoresheje Amasaha 04, Iminota 50 n’Amasegonda 56.

Mu kiciro cy’abakinnyi bakina ku giti cyabo, iyi Etape yegukanywe n’Umukinnyi ukomoka mu Budage, Hannes Ebersbächer, akoresheje Amasaha 05, Iminota 53 n’Amasegonda 28.

Yakurikiwe n’Umunyarwanda, Jean Felix Irimaso, wasizwe Iminota 05 n’Amasegonda 20, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Daniel Hamuli wasizwe Iminota 19 n’Amasegonda 20.

Mu kiciro cy’Ikipe igizwe n’abakobwa (Abagore), iyi Etape yegukanywe n’Ikipe y’Umunyarwandakazi Martha Ntakirutimana, ukina afatanya n’Umubiligikazi, Siska Marrécau, bakoresheje Amasaha 06, Iminota 30 n’Amasegonda 04.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2024, iri rushanwa rirakomeza hakinwa Etape ya3, izakinirwa mu Turere twa Musanze na Burera.

Iyi Etape izwi nka ‘Twin Lakes’, izaba ireshya na Kilometero 54 na Metero 900.

Izazenguruka mu misozi yo mu Karere ka Burera na Musanze, izorezwe kuri Sitade Ubworoherane, rwagati mu Mujyi wa Musanze. Izaba iri ku butumburuke bwa Metero zisaga 900.

Aha mu Karere ka Burera, izakikira Umukanda w’Ibiyaga bya Burera na Ruhondo, ibi bikaba bizwi ku izina ry’Ibiyaga by’Impanga.

Iyi Etape ya kabiri, yasojwe n’abakinnyi 46, mu igihe iya mbere yari yasoje na 65.

Amafoto

May be an image of 2 people, oboe, clarinet and text

May be an image of 2 people, people smiling, bicycle and text

May be an image of 2 people, bicycle and text

May be an image of 4 people, bicycle and text

May be an image of 2 people, bicycle and text

May be an image of 3 people, bicycle and text

May be an image of 2 people, bicycle and text

May be an image of 2 people, bicycle and text

May be an image of 2 people, bicycle and text

May be an image of 2 people, bicycle and text

May be an image of 1 person, bicycle and text

May be an image of 1 person, bicycle and text

May be an image of 1 person and bicycle

May be an image of 1 person, bicycle and text

May be an image of 1 person, bicycle and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *