Rwanda:“Mukwiriye kubaha indahiro mukora iyo mwinjira mu nshingano” – Perezida Kagame

0Shares

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kubaha indahiro baba bakoze iyo binjira mu nshingano, kuko aribwo buryo bwonyine bufasha igihugu guhangana n’ibibazo gifite. 

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma.

Abayobozi bagejeje indahiro zabo kuri Perezida Kagame ni Rtd. Gen James Kabarebe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe ubutwererane bw’Akarere na Francis Gatare wagizwe umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe iterambere RDB, akaba n’umwe mu bagize guverinoma.

Perezida Paul Kagame yabwiye abayobozi ko indahiro atari umuhango gusa, ahubwo ari uburyo bubibutsa inshingano zo gukorera igihugu n’abaturage, anenga abasa n’abemeye kubana n’ubukene no gukorerwamo.

Umukuru w’Igihugu kandi yabwiye abayobozi bose ko bafite inshingano yo guhangana n’ibibazo ibyo aribyo byose, byaba ari ibyo u Rwanda rwihariye n’ibituruka hanze kuko bigira ingaruka ku banyarwanda.

Yavuze ko abayobozi bakwiye guharanira impinduka bashyira mu bikorwa ibyo bavuga, kugira ngo imiberereho y’abaturage irusheho kumera neza.

Amafoto

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kubaha indahiro bakora mu gihe bagiye mu nshingano

 

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *