Rwanda: Yiturikirijeho Grenade iramuhitana

0Shares

Mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, haravugwa amakuru y’umugabo witwa Sinamenye Protais, basanze iwe yapfuye nyuma y’uko mu rugo rwe haturikiye Grenade, saa yine z’igitondo cyo wa Kane tariki 03 Nyakanga 2023.

N’ubwo bamwe mu baturage bakomeje guhwihwisa amakuru bavuga ko uwo mugabo yiyahuye akoresheje gerenade, Polisi iremeza ko nta gihamya igaragaza ko uwo mugabo yaba yiteye gerenade, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabitangarije Ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru.

Ati “Ntabwo twabihamya ko yiteye gerenade, kuko nta wari uhari ngo abe yabihamywa, gusa gerenade yamuturikanye arapfa”.

Yungamo ati “Yari iwe, abaturage bumva ikintu gituritse nka gerenade bajyayo, basanga yapfuye, n’inzego z’umutekano zagezeyo zisanga yamaze gupfa Ubwo turacyarimo gukora iperereza kugira ngo turebe, ese ni we wiyahuye koko, ntabwo twabihamya”.

SP Mwiseneza yavuze ko umurambo wa nyakwigendera woherejwe mu bitaro bya Kacyiru, kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *