Rwanda – Volleyball: Gisagara VB na APR WVB zasoje Shampiyona ziyoboye izindi mbere y’uko hatangira PlayOffs

Nyuma yo kunyagira ikipe y’ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG), REG VB amaseti 3-0 (25-22, 25-23, 25-22), Ikipe y’Akarere ka Gisagara ho mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, Gisagara VB, yasoje Umwaka w’imikino ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona mbere y’uko hatangira imikino ya kamarampaka (Palyoffs).

Ibi yabigezeho mu mpera z’Icyumweru twaraye dusoje, ubwo Shampiyona yasorezwaga ku kibuga cy’Imikino cya Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023.

Nyuma yo kwegukana uyu mwanya wa mbere, birahesha amahirwe Gisagara VB yo kuzahura n’ikipe yasoreje ku mwanya wa kane ariyo Police VB, mu mikino ya kamarampaka iteganyijwe mu ntangiriro z’Ugushyingo ntagihindutse.

Uretse Gisagara VB izacakirana na Police VB, APR VB yabaye iya kabiri, izisobanura na REG VB yabaye iya gatatu.

Nyuma yo gusoza Shampiyona ari uwa mbere, Umutoza wa Gisagara VB, Lawrence Yakan Guma aganira n’Itangazamakuru yagize ati:“Njye n’abakinnyi banjye dushimishijwe no gukatisha itike y’imikino ya Playoffs”.

Yunzemo agira ati:“Tuzakomeza guhatana kugeza ku munota wa nyuma, n’ubwo tuzi ko urugendo rwo kwegukana Igikombe cya Shampiyona rugeze aho rukomeye”.

Ku ruhande rw’abagore, APR VB yasoje Shampiyona iyoboye izindi n’amanota 32, ikurikirwa n’ikipe y’ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), RRA VB n’amanota 29, Police VB yegukana umwanya wa gatatu n’amanota 23 mu gihe Ruhango VB yasoreje ku mwanya wa kane n’amanota 10.

Ntagihindutse, biteganyijwe ko hagati ya tariki ya 4-5 Ugushyingo 2023, aribwo hazakinwa imikino ya nyuma, ikipe zizahacana umucyo zikazegukana Igikombe cya Shampiyona y’uyu Mwaka.

Amakipe azegukana iki gikombe, azahita akatisha itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino ya Shampiyona ny’Afurika ihuza amakipe izakinwa Umwaka utaha w’i 2024.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

  • APR vs Musanze VB (19-25,25- 11,25-18,25-19)

 

Image

Image

Image

Image

 

  • KVC 0-3 POLICE (16-25, 20-25, 22-25)

 

Image

 

  • Gisagara VB vs Kirehe VB (25-16,25-21,25- 18)

 

Image

 

  • APR WVC vs RRA WVC (25-14,25-18,26-28,13-25,7-15)

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

  • Police WVB vs Ruhango VB (25-04, 25-13, 25-21)

 

Image

Image

Image

Image

  • IPRC HUYE vs IPRC KIGALI (14-25,14-25,19-25)

 

Image

Image

Image

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *