Rwanda: Urwibutso abari muri Kigali tariki ya 04 Nyakanga 1994 bayifiteho nyuma y’Imyaka 30

0Shares

Bamwe mu bari muri Kigali ubwo Inkotanyi zayifataga, zikabohora u Rwanda bibuka neza ukuntu byari ibyishimo n’ubwo ngo byari bivanze n’agahinda ko kubura ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Buri wese wari muri Kigali kuri uwo munsi afite ibyo yibuka ku bijyanye n’uburyo ibintu byari byifashe.

Uwera Béatrice na Buzana Céléstin baganiriye n’Igitangazamakuru cya Leta, bagaragaje ko n’ubwo ibintu bitari byoroshye muri icyo gihe ariko ngo bari bafite icyizere ko hari icyo Inkotanyi zigiye gukora ubuzima bugakomeza, ndetse ngo inzozi zaje kuba impamo kuko ubu igihugu cyahindutse kikaba kiri mu iterambere.

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda akaba n’umwe mu bari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, Tito Rutaremara, avuga ko byari ibyishimo kuri uwo munsi ariko bivanze n’agahinda kubera uburyo ibintu byari byarasenyutse.

Taliki 4 Nyakanga buri mwaka u Rwanda rwizihiza Umunsi wo kwibohora. Tariki nk’iyi mu 1994 ni bwo Ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zinabohora Igihugu cyari mu maboko y’ubutegetsi bubi.

Ni umunsi Abanyarwanda n’inshuti zabo bazirikana imyaka ishize u Rwanda ruhawe icyerekezo gishya nyuma yo kwibohora ubutegetsi bubi bwaranzwe n’ivangura rishingiye ku moko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibirori byo kwibohora biba hanazirikanwa abitanze n’abamugariye ku rugamba mu kubohora u Rwanda no kurushaho gusigasira ibimaze kugerwaho mu iterambere n’imibereho by’Abanyarwanda.

May be an image of text
Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, icyo gihe cyatangaje inkuru y’Intsinzi y’Ingabo za FPR/RPA-Inkotanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *