Abadepite basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gusuzuma niba ibyiciro birimo icy’urubyiruko rw’amikoro make n’abakuze bari hejuru y’imyaka 65 byahabwa inguzanyo ya VUP mu rwego rwo kubafasha kwigira ntibakomeze kuba umutwaro kuri Leta.
Kimwe mu byifuzo abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bahawe n’urubyiruko rw’amikoro make ni icyo guhabwa inguzanyo igenerwa abatishoboye ya VUP yishyurwa ku nyungu nto.
Bagaragaje ko aya mafaranga ngo yabafasha gukora imishinga iciriritse ibabyarira inyungu ndetse na bo bakarushaho kwiteza imbere.
Muri raporo y’ingendo Abadepite bakoreye mu baturage mu ntangiriro z’uyu mwaka hagaragaramo aya mafaranga hari aho basanze adahabwa abayagenewe, ku buryo bagaragaje impungenge ko intego y’iyi gahunda itazagerwaho uko bikwiye.
Amabwiriza agena itangwa ry’aya mafaranga, rivuga ko atagenewe abari hejuru y’imyaka 64 y’amavuko.
Aha ni ho Abadepite bahereye basaba Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu gusuzuma niba ibi byiciro bitagenerwa izi nguzanyo mu rwego rwo kugabanya umubare w’abakiri umutwaro kuri Leta.
Babitangaje mu gihe ku mirenge SACCO hakiri Miliyari imwe na miliyoni zisaga 400 Frw zidakoreshwa n’abagenerwabikorwa bayo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice, yavuze ko bazakomeza gukorana n’izindi nzego mu kunoza gahunda ya VUP.
Yabitangaje ku wa 25 Werurwe 2025, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ingamba ku bibazo byagaragaye muri gahunda ya VUP.
Yagaragaje ibyagezweho birimo kuba ikomeje kugabanya ubukene no gutanga akazi ku baturage.
Minisitiri Dr Mugenzi yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo ibibazo byagaragaye bikemuke, kugira ngo gahunda ya VUP igere ku ntego ari nako ifasha abaturage kugera ku kwigira.
Inguzanyo igenerwa abatishoboye ni imwe mu nkingi ya VUP, gahunda yashyizweho mu 2008 igamije gukura abaturage mu bukene.
Kuva mu 2018, Leta imaze gukoresha miliyari 41 na miliyoni zisaga 400 Frw mu nguzanyo zigenerwa abatishoboye.
Leta y’u Rwanda yasoneye abatishoboye bagenewe aya mafaranga ingwate ndetse iza no kugabanya urwunguko rwayo ruva kuri 11% rugirwa 2% kandi iyi nyungu ikabarwa ku mwaka.
Kugeza ubu imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko aya mafaranga yishyurwa ku gipimo kiri hejuru ya 80%. (RBA)