Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee aratangaza ko u Rwanda rutazihanganira abatera inda abangavu, kandi ko amategeko abihana agomba kubahirizwa.
Ibi arabivuga mu gihe Abihayimana n’imiryango itari iya Leta igaragaza ko uruhare rwayo ndetse n’urw’ababyeyi rukenewe mu guhangana n’iki kibazo.
Imibare y’abangavu baterwa inda imburagihe mu Rwanda irushaho kuzamuka n’ubwo inzego za Leta zifatanya n’imiryango itari iya Leta hamwe n’amadini n’amatorere mu kuzikumira, gusa ngo hari abayobora amadini n’amatorero bakigenda biguru ntege mu gutanga inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nk’imwe mu zakoreshwa mu kwirinda inda ziterwa abangavu.
Kuri iki kibazo ariko ngo n’uruhare rw’ababyeyi rurakemangwa.
Bamwe mu bahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda bavuga ko kwigisha ingingo y’imyororokere mu nsengero bose batabyumva kimwe ariko ngo bashyizeho uburyo ikiciro cy’urubyiruko cyabyigishwa.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee avuga ko u Rwanda rutazihanganira abatera inda abangavu, ari yo mpamvu hashyizweho amategeko abihana.
Muri 2024 abangavu 22,454 batewe inda, raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu y’umwaka wa 2023-2024, igaragaza ko 69% by’abangavu baterwa inda batabona ubutabera, naho 78% by’abaterwa inda bari mu mashuri, nyuma yo kubyara batayasubiramo. (RBA)