Ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zikomatanyije z’ubuhinzi ryaje nyuma y’inama idasanzwe yahurije hamwe inzego zifite aho zihuriye n’ubuzinzi muri Nzeri, 2023. Ni nyuma y’igihe kitari gito abaturage bataka kutihaza mu biribwa.
Zimwe muri izo ngamba zashyizwe mu bikorwa ni ukubyaza umusaruro ubutaka butahingwaga, gukoresha ifumbire mvaruganda n’imbuto itubuye, kuhira ubutaka bw’imusozi, guca amaterasi y’indinganire n’izindi.
Ubwo hashyirwaga ahagaragara umusaruro mbumbe w’Igihugu w’igihembwe cya 1 cya 2024, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyagaragaje ko umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye ku ijanisha rya 7%.
Igihembwe cy’ihinga cya 2024 A, abaturage bangana na 7,5% bakoresheje uburyo bwo kuhira mu rwego rwo kongera umusaruro.
Urugero ni nka Urayeneza Pierre Celestin wo mu Karere ka Bugesera ubikora akoresheje ikiyaga cya Mirayi.
Muri iki gihembwe kandi abaturage 90.6% baciye imirwanyasuri mu gihe abandi benshi nabo Leta yabafashije guca amaterasi y’indinganire. Abaturage bahamya ko aya materasi yaje ari igisubizo.
Imibare ya RAB igaragaza ko 39,7% by’abaturage bakoresheje imbuto zitubuye mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, ibintu byazamuye umusaruro nk’uko abahinzi biganjemo ab’ibigori hirya no hino mu gihugu babigaragaza.
Imvaruganda yo mu bwoko bwa DAP, UREA na NPK ni zo zakoreshejwe ku bwinshi mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A.
RAB igaragaza ko ijanisha riri hejuru mu gukoresha imvaruganda byitabiriwe cyane n’abaturage bahinga ku buso buto barimo n’abahinga umuceri mu bishanga.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB), Dr Telesphore NDABAMENYE, avuga ko izi ngamba zose zatumye ibiciro bya bimwe mu biribwa bigabanuka, kandi ngo ni gahunda izakomeza.
Bimwe mu bihingwa byeze cyane mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A ugereranyije n’icya 2023 A, ni ibigori n’umuceri.
Umusaruro mbumbe muri rusange w’ibihingwa byose wiyongereyeho toni ibihumbi 315,921 ugereranyije ibihembwe by’ihinga A bya 2023 na 2024. (RBA)