Rwanda: Umusaruro w’Ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 3% mu Gihembwe cya mbere cya 2023

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare irerekana ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutse ku gipimo cya 9.2% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2023.

Urwego rwa serivisi rwatanze umusaruro ungana na 44%, inganda zitanga umusaruro ungana na 22% na ho ubuhinzi butanga umusaruro wa 27%.

Icyakora umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 3% bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi mu mezi 3 ya mbere y’uyu mwaka.

Gusa ku rundi ruhande umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wo wazamutse 25% biturutse ku izamuka ry’umusaruro wa kawa wari ku gipimo cya 54% n’uw’icyayi wazamutseho 7%.

Kuba umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro na wo umaze kugera ku gipimo cya 14% uvuye kuri 21%, biratanga icyizere ko ibiciro bizakomeza kumanuka bitewe n’ingamba zafashwe zigamije kugabanya ibiciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *