Rwanda: Umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wazamutseho 9.8% 

0Shares

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka.

Ivuga ko umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu, GDP wazamutse ku 9.8%, mu gihe mu mwaka ushize mu mezi atandatu yabanje uyu musaruro wari wazamutse kuri 7.7%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko icyatumye ubukungu buzamuka muri aya mezi atandatu yambere, ari uko serivisi zazamutse cyane nyuma y’uko icyorezo cya Covid19 gihagaze, ni ukuvuga ubucuruzi bw’ibintu.

Yagize ati:”Ubwubatsi bwagize uruhare runini mu kuzamuka ku inganda, aha harimo ibikorwaremezo by’imyidagaduro, imihanda ariko n’inzu nini mubona z’inyubako byose byagize uruhare rukomeye mu iryo zamuka ry’inganda.”

John Rwangombwa avuga ko icyari cyagenze gake mu myaka ishize, habaye ihindagurika ry’ikirere aho usanga mu myaka ibiri ishize ubuhinzi bwari bwifashe nabi ariko iyo urebye uko umusaruro wari wifashe mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wazamutse kuri 7%.

Avuga kandi ko uko babibona muri uyu mwaka, ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka neza. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *