Rwanda: Ingagi zo mu Birunga zigiye kwitwa amazina ku nshuro ya 20

U Rwanda rugiye gukora ku nshuro ya 20, Umuhango wo kwita izina abana b’Ingagi zo mu Birunga.

Kuri iyi nshuro, iki gikorwa giteganyijwe tariki ya 05 Nzeri [9] 2025, kikazabera i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uyu muhango w’itabirwa n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye ku Isi ndetse n’impirimbanyi zo kurengera ibidukikije.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere [RDB], rwemeje ko uyu muhango uzabera mu Kinigi hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga nk’uko bimaze kumenyerwa.

N’ubwo iki gikorwa kigiye gukorwa ku nshuro ya 20, ubaze umwaka ku wundi byari kuba ku ya 21, gusa hari umwaka cyakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Marburg kibasiye u Rwanda mu mwaka ushize, bituma gisubikwa.

Icyo gihe, byari biteganyijwe ko abana b’Ingagi 22 bahabwa amazina. Kugeza ubu, umubare w’Ingagi zizitwa amazina nturatangazwa ku mugaragaro.

Umuhango wo Kwita Izina watangijwe mu 2005 ugamije guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga Ingagi no gukangurira Abanyarwanda n’Amahanga akamaro kazo, mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Iki gikorwa gifatwa nk’umwanya wo guhuriza hamwe abafatanyabikorwa mu Bukerarugendo, ubuyobozi bw’Igihugu n’abaturage baturiye za pariki. Kugeza ubu, abana b’Ingagi 395 bamaze guhabwa amazina. 

Ibirori byo Kwita Izina bifatwa nk’imwe mu nkingi zifasha kuzamura isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko nk’Igihugu cyita ku bidukikije.

Mu mwaka ushize [2024], ubukerarugendo bw’u Rwanda bwazamutseho 4,3% bugera kuri Miliyoni 647 z’Amadolari ya Amerika. Uru rwego rwungukiye cyane mu bwiyongere bw’abasura Ingagi, byemezwa ko bazamutseho 27% muri uwo mwaka.

Gusura Ingagi, ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bikurura ba mukerarugendo bagana u Rwanda.

Umunyamahanga wifuza kuzisura, asabwa kwishyura 1500$. Mu gihe Abanyamahanga batuye mu Rwanda bishyura 500$.

Abanyarwanda n’abaturuka mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba [EAC], bishyura 200$ cyo kimwe n’abandi Banyafurika batuye ku Mugabane w’Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *