Rwanda: Umugore n’Umukobwa bahagaze bate mu nshingano za Polisi?

0Shares

Mu ihuriro rya 12 rihuza abagore n’abakobwa bari muri Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Felix Namuhoranye yagaragaje ko kugeza ubu umugore n’umukobwa bahagaze neza mu nshingano zabo za Polisi.

Abapolisikazi bitabiriye iki gikorwa na bo bemeza ko bahagaze neza mu kazi kabo bitewe n’uburyo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryashyizwe imbere mu gihugu hose.

Bamwe mu bapolisikazi bavuga ko imyitwarire y’abagore n’abakobwa muri Polisi y’u Rwanda, ari kimwe mu byabakururiye kwinjira muri uyu mwuga.

Bitegetswe n’Umukuru w’Igihugu, muri 2018 hashyizweho umutwe w’ihariye w’abagore n’abakobwa bajya kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo kandi ngo akazi bakomeje kugakora neza.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yagize ati:“Polisi y’Igihugu yashyize imbaraga kugira ngo abagore n’abakobwa binjire muri Polisi ari benshi kandi bajye no mu nzego zifata ibyemezo. Bakaba ba komanda ba sitasiyo za polisi aho ziri hose mu gihugu, bakaba abayobozi b’amashami, ba komiseri ndetse no hejuru yabyo bakajya no mu kazi ko kubungabunga amahoro ku Isi.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya avuga ko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga runashyira mu bikorwa ibiyakubiyemo mu rwego rwo guteza imbere amahame y’ubwuzuzanye n’uburinganire mu nzego z’umutekano.

Muri iri huriro ryahuje abagore n’abakobwa bari muri Polisi y’u Rwanda baturutse mu gihugu hose, bagendeye ku nsanganyamatsiko igira iti:

Ihame ry’uburinganire n’Igipolisi cy’umwuga.

Kugeza ubu abagore n’abakobwa bagize 23% by’abagize Polisi y’u Rwanda muri rusange.

Amafoto

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Felix Namuhoranye

 

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *