Rwanda: Umubare w’Abakobwa uruta uw’Abahungu bakoze Ibizamini bisoza Amashuri yisumbuye n’ay’ikiciro rusange

0Shares

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, igaragaza ko abana  b’abakobwa baruta ubwinshi abahungu mu bizamini bya Leta by’imyaka mike ishize.

Nyuma y’icyorezo cya COVID-19 mu mwaka w’amashuri 2020-2021, ibizamini bya Leta by’amashuri abanza byakozwe n’abanyeshuri basaga ibihumbi 254 harimo abahungu basaga ibihumbi 116 n’abakobwa basaga  ibihumbi 138.

Mu cyiciro rusange cy’uwo mwaka hakoze abanyeshuri basaga ibihumbi 122, harimo abahungu basaga ibihumbi 54 n’abakobwa ibihumbi 67,685.

Mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023 abakoze ikizamini cya Leta mu mashuri abanza basagaga ibihumbi 202, barimo abahungu basaga ibihumbi 91, n’abakobwa basaga ibihumbiu 111.

Muri uwo mwaka kandi abanyeshuri bakoze ibizamini mu mashami atandukanye y’amashuri yisumbuye bageraga ku bihumbi 212,399, muri bo harimo abakobwa ibihumbi 116,150 n’abahungu 96,249. 

Uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, abanyeshuri bakoze ibizamini by’amashuri abanza mu ntangiriro z’uku kwezi babarirwa 202,999 harimo abakobwa 111,810 n’abahungu 91,189.

Kuri uyu wa Kabiri, abatangiye ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye ibyiciro bitandukanye umwaka w’amashuri wa 2023-2024, bagera ku bihumbi bisaga 235.

Muri bo abakobwa barasaga ibuhimbi 129 mu gihe abahungu basaga ibihumbi 105.  

Ubwo yatangizaga ibizamini bya Leta ibyiciro bitandukanye by’amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2023-2024, Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard yatangaje ko ukuzamuka kw’imibare y’abakobwa mu bakora ibizamini bya Leta kuruta abahungu, byatewe n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zikomatanyije Leta yashyizeho kugira ngo hazahurwe uburezi bw’umwana w’umukobwa. 

Bamwe mu bana b’abakobwa nabo bahamya ko bongereye imbaraga mu myigire yabo ndetse banashirika ubwoba bwo kwiga amwe mu masomo yafatwaga nk’aho agenewe basaza babo gusa, ibintu bashimira Leta yo ikomeje kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo umwana w’umukobwa nawe azatezwe imbere n’ubumenyi yavomye mu ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *