Abasesengura ibijyanye n’ubukungu kimwe n’abikorera basanga kuba bwa mbere izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ryarageze ku gipimo kirenga 10% mu myaka 6 ishize, bitanga icyizere cy’uko buzakomeza guhagarara neza mu bihe biri imbere n’ubwo bwahungabanijwe n’icyorezo cya Covid19 n’intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’izamuka ry’ibiciro.
Manda ya 2017-2024 igitangira, Perezida Paul Kagame yateguje hakiri kare abagize guverinoma kuzirikana ko igihugu gifite ibibazo byihariye.
Ubwo yakiraga indahiro z’abagize guverinoma ku wa 31 Kanama 2017, umukuru w’igihugu yabasabye kurangwa n’imikorere idasanzwe.
Mbere y’icyorezo cya Covid19, umusarurombumbe w’igihugu (GDP) wari ku gipimo cya 9.4%, iki gipimo kiza kugera kuri 3.4% munsi ya zero muri 2020 bitewe n’ingaruka z’iki cyorezo.
Gusa mu mwaka wa 2021, bwa mbere mu mateka umusaruro mbumbe w’igihugu wageze ku mibare 2 ibizwi nka 2 digits ni ukuvuga 10.9%, naho muri 2022 umusarurombumbe uzamuka ku gipimo cya 8.2%.
Izamuka ry’ibiciro ku rwego rwo hejuru rifitanye isano n’ingaruka z’icyorezo cya Covid19 cyamaze hafi imyaka 3 n’intambara y’u Burussia na Ukraine ni bimwe mu byhungabanije ubukungu muri rusange.
Gusa guverinoma yakomeje guhangana n’ibi kibazo aho yigomwe imisoro yinjizwaga n’ibikomoka kuri peteroli hirindwa ko ibiciro byabyo byakomeza gutumbagira, ndetse hakiyongeraho umwanzuro wo kugabanya imisoro ku bicuruzwa by’ingenzi nkenerwa bituruka hanze y’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba.
Mu mwaka wa 2022 handitswe imishinga 371 y’ishoramari yari rifite agaciro ka miliyari 1.6 kandi igomba gutanga imirimo ku bantu basaga ibihumbi 57, mu gihe mu mwaka wa 2020 hari handitswe ishoramari rifite agaciro ka miliyari 1.3 z’amadolari.
Amafranga yinjijwe n’ibyoherezwa mu mahanga mu mwaka wa 2022 yari miliyari 2.9 z’amadolari avuye kuri miliyari 2.1 z’amadolari, ni ukuvuga izamuka rya 40.5%.
Mu mwaka wa 2022 umusaruro ukomoka ku bukerarugendo wageze kuri miliyoni 445 z’amadolari avuye kuri miliyoni 164 zinjijwe n’ururwego muri 2021.
Francois Kanimba wigeze kuba muri guverinoma ahera avuga ko kugira ngo igihugu kigire ubukungu burambye ari uko urwego rwa serivisi rukwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga.