Rwanda: Uko Ikoranabuhanga ryifashishwa mu kunoza Lisiti y’Itora

0Shares

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko ikoranabuhanga riri kuyifasha kunoza lisiti y’itora ku Banyarwanda bari imbere n’abari hanze y’Igihugu bemerewe gutora.

Ni ikoranabuhanga NEC, ivuga ko rizanifashishwa mu gukusanya no gutangaza ibizava muri aya matora.

Kwireba, kwikosoza no kwiyimura kuri lisiti yitora, ubu Abanyarwanda barabikora bifashishije ikoranabuhanga.

Bamwe mu bakoresheje ubu buryo bavuga ko byabarinze gusiragira ku biro by’inzego z’ibanze bajya kureba amakuru yabo yerekeranye n’amatora.

Ni ibintu bitandukanye no hambere aho byabasabaga gukora ingendo zibajyana kuri za Ambasade kugira ngo babone uko buzuza imyirondoro ituma bemererwa gutora.

NEC kandi ivuga ko yakoresheje ikoranabuhanga mu kwakira abifuza kuba indorerezi n’abakorerabushake bazafasha muri aya matora, rikazanifashishwa mu gukusanya no gutangaza ibizayavamo.

Ni ikoranabuhanga ryiswe Rwanda Election Management information System mu ndimi z’amahanga rikaba  rimaze imyaka 2 ritegurwa.

Amafoto

 

 

Tito Dusabirema

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *