Rwanda: Uko ibikorwa byo kwiyamamaza ‘kw’Abakandida Perezida n’Abadepite’ byasize Abacuruzi bakirigise Ifaranga

Mu bihe by’amatora, abakadinda banyuze mu Turere dutandukanye bagiye kwiyamamaza, abahatuye ngo usibye igikorwa cyabarebaga nk’Abanyarwanda bavuga ko byanabasigiiye amafaranga haba mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse no mu bindi bikorwa.

Rwagacyiga Tharcisse utuye mu Karere ka Nyamagabe akora umwunga w’ububaji, akaba awumazemo imyaka 15.

Igitangazamakuru cya Leta dukesha iyi nkuru, cyanditse yagitangarije ko mu gihe cyo kwiyamamaza yabonye ikiraka cyo kubaka urubyiniro (Podium), kuri we ngo byamuhaye amafaranga asaga miliyoni 9 Frw.

Si Tharcisse gusa hari n’abandi bacuruzi bafite amahema bavuga ko mu bihe byo kwiyamamaza ndetse n’amatora nyirizina, babonye inyungu mu kugurisha ibirango byakoreshwaga mu bihe by’amatora, n’abatakaga ahabereye ibirori.

Immaculee Nyirambonabucya we avuga ko yacuruje imyenda, na we avuga ko yabonaga abaguzi benshi.

Imyenda myinshi yambawe mu bihe byo kwiyamamaza yari imyenda yakozwe n’inganda zo mu Rwanda , made in Rwanda . Iyi gahunda igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Kugira ngo Made in Rwanda ishoboke, guverinoma yashyizeho uburyo bwo kuyishyigikira no gutuma Abanyarwanda batinyuka bagahanga udushya, bakanatangiza inganda zabo bwite. 

Muri ibi bihe by’amatora hakaba haragaragayemo utwo dushya by’umwihariko mu gukora imyenda n’ibindi birango byakoreshejwe mu matora.

Mu 2018 nibwo hashyizweho politike ya made in Rwanda , Hashyizweho uburyo bwo kwiga isoko ry’u Rwanda no kureba inganda zishobora kurishyirwaho aho zashyizwe mu byiciro bitatu birimo icy’izikora ibikoresho by’ubwubatsi, izitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’izidasaba ubuhanga cyangwa ikoranabuhanga rihambaye.

Ni gahunda igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kugira ngo ruzabe rwamaze kuba igihugu gifite ubukungu bugereranyije mu mwaka 2035 n’ubuhanitse mu 2050.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *