Rwanda: Uko Abanyeshuri batsinze neza bafasha Abarimu kwigisha

Abanyeshuri 248 batsinze ku kigero cyo hejuru mu bizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, nibo bamaze kwiyandikisha mu ishami ry’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma y’amezi 6 bafatanya n’abarimu kwigisha amasomo atandukanye mu mashuri yisumbuye.

Ibi ni bimwe mu byagaragajwe nk’umusaruro w’ibyavuye muri iyi gahunda.

Aba ni bamwe mu banyeshuri 895 batsinze ku kigero cyo hejuru mu bizamini bya Leta bari muri iyi gahunda yo gufatanya n’abarimu kwigisha.

Aba bakoreraga hirya no hino mu gihugu mu mashuri 116 ya leta, ndetse n’afite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, aho batangaga ubumenyi mu masomo atandukanye arimo amateka, imibare, ubutabire, indimi n’ayandi.

Iyi gahunda igamije gushishikariza aba banyeshuri kugana umwuga wo kwigisha, no kuzamura ireme ryo kwigisha n’iry’uburezi muri rusange.

Bamwe muri aba banyeshuri bavuga ko ibi byabahaye ubunararibonye batakuye mu ishuri.

Mu gikorwa cyo gusoza iyi gahunda imaze amezi atandatu aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi, ndetse bakaba baranahawe na mudasobwa zizabafasha gukomeza kwiga neza amasomo yabo muri kaminuza.

Uyu mushinga n’uw’umuryango wunganira ireme ry’uburezi IEE, ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) ku nkunga ya Mastercard Foundation mu rwego rwo kuzamura imyigishirize muri rusange.

Abanyeshuri 248 bari muri iyi gahunda nibo bahisemo gukomeza amasomo ajyanye no kwigisha mu ishami ry’uburezi muri kaminuza y’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze REB, Dr. Mbarushimana Nelson avuga ko ibi bitazatanga umusaruro ku ireme ry’uburezi gusa ahubwo ko bizafasha mu iterambere ry’uburezi mu Rwanda muri rusange.

Kuva iyi gahunda yatangira imaze guhugura abanyeshuri bagera ku 1985 mu bijyanye no kwigisha.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara imyaka 5.

Mu banyeshuri 895 batsinze neza bari muri iyi gahunda abagera kuri 70% ni abakobwa, mu gihe 30% ari abahungu, ndetse 70% bahembwe muri iki gikorwa batsinze mu bijyanye n’Imibare na siyansi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *