Abikorera biganjemo abafite inganda nto n’iziciriritse bakiriye neza icyemezo cya guverinoma y’u Rwanda, cyo gukuraho bimwe mu byangombwa basabwaga mu gutumiza no kohereza ibicuruzwa mu mahanga ndetse no kuba serivise z’ubuziranenge zorohejwe.
Annet Kasabiti ni rwiyemezamirimo wongerera agaciro imboga aho afata Karoti, Beterave, Tangawizi n’izindi mboga akabikuramo ifu binyuze mu ruganda rucirititse.
Avuga ko yabonye amasoko mu bihugu by’amahanga azitirwa no gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge kuko byasabaga igihe kinini ndetse n’amafaranga.
Annet Kasabiti ni umwe mu bakiriye neza icyemezo cya Guverinoma cyo gukuraho bimwe mu byangombwa n’ikiguzi basabwaga, kugira ngo bemererwe kohereza no no gutumiza ibicuruzwa ku masoko mpuzamahanga.
We na bagenzi be basanga iki cyemezo kizafasha mu kongera no kunoza ibyo bakora.
Umuvugizi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, Walter Hunde yavuze ko igihe abikorera batakazaga bashaka ibi byangombwa bitandukanye biri mu byadindizaga ubucuruzi.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence yasobanuye ko abakeneye serivisi z’ubuziranenge batazongera gusabwa kujya mu bigo byose uko ari 3 bizitanga ahubwo bazajya bazibonera ahantu hamwe.
Ubusanzwe Serivisi z’ubuziranenge zitangwa n’inzego 3 zirimo ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, (RSB) Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa bikorerwa mu nganda (Rwanda FDA) ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).
Buri kigo kikaba hari icyemezo cyatangaga ku bacuruzi bakeneye serivise z’ibyangombwa by’ubuziranenge ari nako bijyana n’ikiguzi cyazo. (RBA)