Rwanda: Ubuzima bw’Abana bafite Ababyeyi bafungiye gukoresha Ibiyobyabwenge

0Shares

Abana bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Rubavu, bafite ababyeyi bombi bamaze igihe bafunzwe bazira  kwambutsa ibiyobyabwenge, bavuga ko kwirera byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo no kuva mu mashuri. 

Mu mirenge ihana imbibi na Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage bo muri iki gice bahamya ko hari benshi mu baturanyi babo bafunze bazira kwambutsa ibiyobyabwenge.

Uku kwishora mu biyobyabwenge kwa bamwe, kwagize ingaruka ku bana bisanze ababyeyi babo bafunzwe. 

Mu Murenge wa Mudende, ni hamwe mu hari abana bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’ababyeyi babo.

Niyoniringiye Marie ufite ababyeyi bombi bamaze imyaka 5 bafungiye gutunda no gukwirakwiza urumogi, imwe mu ngaruka uyu mukobwa w’imyaka 19 yahise ahura nayo ni ugutwara inda imburagihe.

Ntagowe gusa no kubyara inda itateganyijwe, ahubwo haniyongeraho kurera barumuna be 4 barimo n’impanga 2.

Undi murenge ugaragaramo bene aba bana ni Busasamana. 

Agnes Nyirantezimana wo Kagari ka Gasiza, ari ku mugogoro wo kuba amaze imyaka 2 areba abuzukuru be 3 nyuma yaho umuhungu we n’umukazana we bafungiwe kwambutsa ibiyobyabwenge. 

Abaturanyi b’iyi miryango, baratabariza ubuzima bubi abana babayemo.

Iyo uganira n’aba bana, ibyifuzo byabo batitaye ku byaha byakozwe, batakamba basaba ko Leta nibura yafungura umwe mu babyeyi akaba yabitabo.

Ku rundi ruhande ariko, inzobere mu mategeko zigaragaza ko  uretse imbabazi za Perezida, nta rindi rengayobora ryabaho kubakurikiranyweho ibyaha nk’ibi.

Umunyamategeko Marie Louise Mukashema, avuga ko n’ubwo bimeze bityo, ari inshingano z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kurinda uburenganzira bw’abana nkabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeza ko bumaze kubarura abana 32 bafite ababyeyi bafungiwe ibiyobyabwenge ndetse ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere hazakomeza gushakishwa n’abandi bana bafite ibibazo nk’ibyo. 

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uwahamijwe n’urukiko kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi no kubigurisha mu gihugu ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni 20Frw ariko atarenze miliyoni 30Frw. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *