Rwanda – Ubutabera: RIB yahamije itabwa muri Yombi rya Gasana wayoboraga Intara y’Iburasirazuba

0Shares

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje rwataye muri yombi CG (Rtd) Gasana Emmanuel wari umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, nyuma y’uko ahagaritswe kuri uyu mwanya.

Ni mu gihe ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’intebe Édouard Ngirente, yari yashyize hane itangazo mu izina rya Perezida Paul Kagame, avuga ko Emmanuel Gasana “yahagaritswe ku mirimo nka Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba kubera ibibazo biri gukorwaho iperereza”.

Emmanuel Gasana yari Guverineri w’intara y’uburasirazuba kuva mu mwaka wa 2021.

Umuvugizi wa RIB Thierry Murangira yabwiye Radio Rwanda ko Gasana yafunzwe ashinjwa gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Murangira nta makuru arenzeho yatangaje, ariko yavuze ko iperereza rikomeje. Yavuze ko hari hashize igihe Gasana akorwaho iperereza.

Gasana ni umwe mu bapolisi bakuru bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri Nzeri (9) uyu mwaka.

Yabaye umukuru wa polisi y’u Rwanda kuva mu 2009 kugeza mu 2018, asezererwa ageze ku ipeti rya Commissioner General of Police (CGP). Mbere yaho yabaye umusirikare wo mu rwego rwo hejuru mu ngabo z’u Rwanda.

Kuva mu Kwakira (10) mu 2018, yabaye Guverineri w’intara y’amajyepfo.

Si ubwa mbere Gasana ahagaritswe ku mirimo. Muri Gicurasi (5) mu 2020, Gasana yari umwe muri ba guverineri babiri bari bahagaritswe ku mirimo na Perezida Kagame, kubera “ibyo bakurikiranweho” bitatangajwe icyo gihe.

Kuva muri Nyakanga (7) uwo mwaka, yasimbuwe na Alice Kayitesi nka Guverineri w’intara y’amajyepfo, we agirwa Guverineri w’intara y’uburasirazuba kuva muri Werurwe (3) mu 2021, ari na wo mwanya yari ariho kugeza ku wa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *