Abaturage bari baragizwe ingaruzwamuheto n’abacengezi mu bihe byo hambere mu bice bitandukanye by’Igihugu, barashimira Ingabo z’u Rwanda zagaruye umutekano ukaba warabaye ishingiro ry’ishoramari muri iyi myaka 30 ishize igihugu kimaze kibohowe.
Intambara y’abacengezi ntizibagirana mu batuye mu byahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Gisenyi, Kigali-Ngali, Ruhengeri n’igice cya Gitarama.
Kuva mu mwaka w’1996 nibwo abacengezi bari bagizwe n’ingabo za FAR, Interahamwe ndetse n’impuzamugambi basize bagize uruhare ruhambaye muri Jenoside yahitanye Abatutsi basaga Miliyoni.
Batangiye kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda bagamije gukomeza umugambi wa Jenoside.
Abatuye muri ibi bice bavuga ko bari baragizwe ingaruzwamuheto n’aba bagizi ba nabi.
Hari abaturage bahunze ariko bagirwa iminyago n’ingabo zahoze ari iza FAR maze bajyanwa mu mashyamba ya Congo ku buryo uwashakaga gutaha yicwaga nk’uko byasobanuwe na Ndabisobanurwa na Ndanyungure Ndawangaki wamaze imyaka isaga 27 mu mashyamba ya Karengera muri iki gihugu.
Ku bitero bihambaye Ingabo z’u Rwanda zagabye mu bice bitandukanye bigamije guhashya aba bacengezi, abaturage bavuga ko aribyo ntandaro yo kugarura umutekano muri ibi bice.
Kuva ibi bice byagarurwamo umutekano, benshi bihutiye kuhashyira ibikorwa by’iterambere.
Muri abo harimo Uwizeyimana Vestine wo mu Karere ka Rulindo, na we wahoze mu mashyamba ya Congo none ubu akaba ari umworozi n’umucuruzi muri santere ya Base.
By’umwihariko Akarere ka Musanze ni kamwe mu tugize Intara y’Amajyaruguru gasurwa ahanini na ba mukerarugendo kubera Ingagi zo mu Birunga.
Ibi byatumye abashoramari biyongera maze bazamura amahoteri agezweho, abanyamahanga bishimira umutekano uri muri ibi bice.
Abasesengura umuvuduko w’ishoramari mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 30 ishize, bavuga ko byose bikomoka ku mbaraga Leta yashyize mu kubakira ubushobozi inzego z’umutekano zitandukanye.
Perezida Paul Kagame yizeza Abanyarwanda n’abarugenda ko rufite umutekano usesuye, Aha abivuga ashingiye ku bifuza guhungabanya ibyo u Rwanda rumaze kubaka muri iki kiragano cy’imyaka 30.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje kugira uruhare rutaziguye mu kugarura amahoro hirya no hino ku Isi cyane cyane mu bihugu byugarijwe n’intambara, binyuze mu butumwa bw’amahoro cyangwa ubufatanye mu by’umutekano. (RBA)